Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino Imyidagaduro

Byagenze bite ngo Rayon Sports isimbuzwe Police FC ku mukino wo gufungura Stade Amahoro?

Kuri uyu wa Mbere tariki 01 Nyakanga 2024, ni bwo Stade Amahoro izafungurwa ku mugaragaro hakinwa umukino wa gicuti hagati y’Ikipe y’ingabo z’Igihugu, APR FC ari nayo yegukanye Shampiyona y’Icyiciro cya mbere na Police FC yatwaye Igikombe cy’Amahoro.

Ibi bigwi aya makipe yombi yagize mu mwaka wa Shampiyona ushize ubundi byari bihagije ngo byumvikane impamvu ari yo makipe yatoranyijwe gufungura ku mugaragaro Stade Amahoro yavuguruwe ikaba iri mu nziza muri aka karere u Rwanda ruherereyemo.

Aha ariko, amakuru Igihe dukesha iyi nkuru ifite ni uko ku ikubitiro abateguye uyu mukino bari babanje gusaba ko hakinwa umukino wa gicuti ugahuza Rayon Sports na APR FC ndetse amakipe yombi aza no kubyemera nk’uko bari banabitwemereye.

Ubwo hari hatangiye gushakishwa abakinnyi bakinira Rayon Sports kuri uwo mukino, amakuru avuga ko ubuyobozi bw’ikipe bwashishoje busanga byagorana kuzuza ikipe ndetse no gukina nta myitozo, aho kugeza ubu bari bafite abakinnyi icyenda bonyine bafite amasezerano harimo bane bagenda bakina ku myanya imwe.

Rayon Sports yaje gusaba ko itakina kuko ititeguye nubwo bivugwa ko yari bunahabwe icyo yifuza cyose ngo igaragare kuri uyu mukino. Aha byarangiye hemejwe noneho ko uyu mukino uzahuza APR FC na Police FC imbere y’abayobozi bakuru b’Igihugu n’abo mu nzego ziyobora umupira w’amaguru.

Muri Gashyantare 2022 ni bwo imirimo y’ibanze yo kubaka Stade Amahoro yatangiye, ariko ibikorwa nyir’izina bitangira muri Kanama uwo mwaka aho yubakwaga na Sosiyete ikomoka muri Turukiya yitwa Summa Rwanda JV ariko ifatanyije n’izindi zo mu Rwanda zirimo Real Contractors zitanze cyane kugira ngo imirimo irangirire ku gihe.

Stade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira abantu basaga gato ibihumbi 45 (45,000) bicaye neza, iyi myanya yose kandi ikaba itwikiriye ku buryo izuba cyangwa imvura byabaye amateka ku mufana aho yaba yicaye hose.

Iyi Stade iri ku rwego mpuzamahanga, iheruka kwemezwa n’inzobere za CAF nyuma yo kuyisura zikayishyira ku rwego rwo hejuru rw’ama stade yo kuri uyu mugabane no ku Isi nzima, aho inujuje ibisabwa ngo ibe yakwakira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi ndetse n’icy’Afurika, bivuze ko yanakwakira indi mikino yose mpuzamahanga.

Ubwo yasogongerwaga tariki 14 Kamena 2024, amakipe ya Rayon Sports na APR FC ni yo yahakiniye atandukana nta n’imwe ishoboye gutsinda indi, bivuze ko kugeza ubu amazamu yayo akiri amasugi.

Abafana baba bicaye batekanye ku buryo ubonako iri ku rwego rwa zimwe zimenyerewe i Burayi n’ahandi hateye imbere.
Stade Amahoro yaravuguruwe ishyirwa ku rwego mpuzamahanga.

Related posts

Ibisasu biremereye bya FARDC byateye benshi kwikanga imirwano muri Nyiragongo.

N. FLAVIEN

US: Yitabye Imana agerageza gukuraho agahigo ko gusimbuka kuri moto

N. FLAVIEN

Abakosoye ibizamimi bya Leta baravuga ko gutangaza amanota batarabahemba ari ukudaha agaciro umurimo bakoze.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777