Amizero
Ahabanza Amakuru Kwamamaza Politike Ubukungu

Amajyaruguru: Nsengiyumva Janvier yaratiye abaturage ibyiza byo kugabanya umusoro abasaba kumutora.

Ubwo yari mu turere twa Musanze na Burera kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kamena 2024, Nsengiyumva Janvier, Umukandida wigenga mu matora y’Abadepite muri uyu mwaka wa 2024, yijeje abaturage bo muri utu turere bari baje kumva imigabo n’imigambi ye ko nibamugirira icyizere bakamutora azabavuganira umusoro ukagabanyuka maze ngo ubucuruzi bwabo bukabateza imbere byihuse, aho n’abaturanyi bo muri Uganda bazaza gukorera mu Rwanda kuko hejuru y’umusoro uri hasi twe tubarusha n’umutekano.

Bwana Nsengimana Janvier yemeza ko kuzamura umusoro ukagera kuri 18% nta nyungu bizanira Igihugu kuko hasora bacye, akemeza ko we azasaba ko umusoro wamanuka ukagera kuri 12%, ibizatuma umubare w’abasora wikuba inshuro nyinshi maze ngo Igihugu kikabyungukiramo, abasuhukaga kubera gutinya umusoro uhanitse nabo bakagaruka, bigatuma abubatse inzu z’ubucuruzi nko muri Centre ya Cyanika bongera gukirigita ifaranga bakava mu bihombo kuko nyinshi zikinze.

Yagize ati: “Reba nko muri iyi Centre ya Cyanika inzu zimwe zarafunze ntizigikora izindi bazisaruriramo imyaka. Nimuntora nzabavuganira umusoro umanuke kuko namenye ko mu byatumye aba bacuruzi bambuka bakigira muri Uganda ari umusoro uhanitse. Ibi kandi ni nako bimeze i Musanze kuko hari benshi babura uko bakora ubushabitsi buciriritse kubera umusoro uri hejuru”.

Bamwe mu baturage bari baje kumva ibigwi by’uyu mukandida wigenga mu matora y’Abadepite, Nsengiyumva Janvier, batangarije umunyamakuru wa AMIZERO.RW ko banyuzwe n’ibyo yababwiye azabakorera, igikuru ariko ngo ni uko nawe yemera ko ashyigikiye Nyakubahwa Paul Kagame nka Perezida wa Repubulika.

Mberabahizi Aloys wo mu mudugudu wa Kidaho, Akagari ka Kagitega, Umurenge wa Cyanika muri Burera yagize ati: “Kuba akunze Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda kandi akaba ashyigikiye Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame, byo byonyine byaduhaye icyizere ko ari muzima tumutoye azadufasha koko ibyo avuga bikazagerwaho. Yanatubwiye ko nitumutora iri terambere dufite rizakomeza kwiyongera kuko ibitekerezo bye azabihuza n’ibasanzwe”.

Nyirambanjinka Hawa wo mu mudugudu wa Ryabiteyi nawe yagize ati: “Uyu mukandida Janvier namukunze rwose kandi ndabona azatugeza ku bikorwa byinshi kuko rwose mbona akurikiranye na Kagame. Rwose atwijeje ko azatuvuganira hano iwacu mu Cyanika hagatera imbere, izi nzu zose zikabamo abantu, tugacuruza n’abo hirya no hino bakaza gukorera hano, ubwo ibyo byose bikadufasha kwihuta mu iterambere”.

Masengesho Claude wo mu karere ka Musanze nawe yemeza ko gutora Nsengiyumva Janvier ari ukwiteganyiriza kuko ibitekerezo bye bigaragaza ko ashyize imbere umuturage aho yumva ko abasora bakwiye kuba benshi ariko ntibasore menshi, ngo ibi bikazatuma abajya mu bucuruzi biyongera kandi bakazabukora babukunze, ibitandukanye n’uko ubu bimeze kuko hari benshi babuvamo kubera guhunga imisoro iri hejuru.

Mu kwiyamamaza kwe mu turere twombi (Musanze na Burera), Nsengiyumva Janvier yabanzaga gusaba abaturage ko umunsi wo gutora bazabanza bakamutorera Paul Kagame nka Perezida wa Repubulika, ubundi ngo bagakurikizaho Nsengiyumva Janvier nk’umudepite uzi neza icyo umuturage akeneye kuko ngo kuba ari we mukandida wigenga wenyine wabashije kuzuza ibisabwa, byonyine bifite icyo bivuze.

Nsengiyumva Janvier yiyamamarije mu mbuga y’imyidagaduro iri iruhande rw’isoko rinini rya Musanze (GOICO) ahasanzwe habera ibirori bitandukanye, mu gihe mu karere ka Burera nyuma yo kwakirwa n’Umuyobozi wungirije w’aka karere ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Nshimiyimana Jean Baptiste wari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, yahise yiyamamariza muri Centre ya Cyanika ahari abaturage baringaniye.

Nsengiyumva Janvier (wambaye ishati y’ubururu) aganira n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu.
Mberabahizi Aloys umwe mu baturage bagaragaje ko bishimiye cyane ibigwi bya bwana Nsengiyumva Janvier.
Abaturage bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandida wigenga mu matora y’Abadepite wabonaga bashaka gukomeza kumwumva.
Abaturage batubwire ko amwe muri aya maduka yo muri Centre ya Kidaho yafunze kubera ibibazo bitandukanye.
N’ubwo ari hafi y’umupaka usanga ubushabitsi budasamaje kuko ngo abenshi bajya gucururiza hakurya y’umupaka.

Related posts

Perezida Kagame yakuye mu kazi Habitegeko François wari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.

N. FLAVIEN

Gatsibo: Abanduye Virusi itera SIDA bahamya ko yabaye nk’umuturanyi mwiza ariko ukwiye kwitonderwa kuko yica.

N. FLAVIEN

“Komeza uganze Musanze FC” indirimbo ifite ubudasa yahimbiwe Ikipe ya Musanze FC [AUDIO]

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777