Amizero
Ahabanza Amakuru Ikoranabuhanga Uburezi

Wisdom Schools nyambere mu guhanga udushya yerekanye aho igeze mu ikoranabuhanga ryifashisha ‘robots’.

Wisdom Schools nka kimwe mu bigo bimaze kubaka izina mu Rwanda no mu mahanga mu burezi bwifashisha ikorabuhanga kandi bujyanye n’icyerekezo kirema umuntu ukenewe ku isoko ry’umurimo, nyuma yo kubona icyerekezo Isi irimo cyo gutoza abana ikoranabuhanga rigezweho ku Isi, kuri ubu bahisemo kwigisha abanyeshuri babo uko robo ‘robots’ zikorwa kugirango bagire ubumenyi bubafasha kuzikora bityo u Rwanda ruzabe isoko ry’ibi bikoresho byifashishwa mu mpinduramatwara iganisha ku gukoresha imashini hagamijwe kongera amasaha yo gukora, uwakoze akagaragaza n’umusaruro wisumbuye.

Ntirenganya Valens ni umuyobozi w’umushinga Edified Generation Rwanda ugamije kwigisha ‘robotics’ mu mashuri atandukanye uhereye mu bana bato bo mu mashuri abanza kugeza mu mashuri yisumbuye, akaba yavuze ko uko abana batangira kugira ubumenyi bwimbitse mu bya robo (robots) bakiri bato barushaho gukura bazi neza imikorere ya robo. Niba bahera ku kubikora mu ikoranabuhanga (Virtual) ni ko bizabafasha kuba bakora robo zifatika maze bakazazifashisha mu buzima bwo hanze.

Yagize ati: “Nka Wisdom Schools rimwe mu mashuri asanzwe ateza imbere ikoranabuhanga, turi gukorana nabo kugirango aba bana bige neza mu buryo bw’ikoranabuhanga uburyo robo (robot) ikorwa, bamenye neza ibikoresho byifashishwa, ku buryo mu mwaka utaha nitubaha ibikoresho bifatika bazabashe kubiteranya kuko bazaba babizi neza bagendeye ku byo bari kwiga uyu munsi. Ibi ni ibintu byo kwishimira kandi dusaba ababyeyi kuyoboka ku bwinshi kuko ari cyo cyerekezo Isi irimo”.

Umwe mu babyeyi barerera muri Wisdom Schools witwa Nizeyemariya Nathalie, avuga ko ntako bisa kugira ikigo cy’ikitegererezo nk’iki gishyize imbere ikoranabuhanga rihanitse nk’iri ngo bikaba bibaha icyizere ko urwego abana babo bigaho bashobora guhangana n’abo mu bihugu bita ko byateye imbere, bakaba bavuga ko nta mpungenge z’ejo hazaza habo kuko urwego rw’ibyo bigishwa ruri hejuru cyane ndetse ngo bakaba bagomba gukomeza gushyigikira iri shuri mu rugendo rikatajemo rw’ikoranabuhanga rihambaye kandi mu bato.   

Ineza Dushime Steven na Ishimwe Patience ni bamwe mu banyeshuri biga muri Wisdom High School. Bavuga ko kuba bigishwa ikoranabuhanga rijyanye no gukora robo (robots) ari ibintu bishimira kuko ngo muri iki gihe Isi igana cyangwa se iri mu ikoreshwa ryazo, bityo ngo gutangira kwiga uko zikorwa akaba ari igikorwa bishimira bitewe nuko batazigera bibura mu Isi y’ikoranabuhanga ahubwo ngo bazagera hanze bajyana n’um,uvuduko wayo bakanagira uruhare mu gushakira ibisubizo Igihugu bakora robo zibasha gukora imwe mu mirimo igoranye ku kiremwamuntu.

Mwalimu Nduwayesu Elie washinze akaba anayobora Wisdom Schools atangaza ko kwigisha bigezweho ari ukugerageza gusanisha ibyo wigisha n’aho Isi igeze. Ati: “Myurabona ko mu iterambere tugezemo hari gukoreshwa cyane robo. Ntabwo tugomba kugarukira ku kwigisha abana uko izi robo zikora gusa ahubwo tugomba no kubigisha kuzikora ku buryo nibagera hanze bazafasha Igihugu kitiriwe kijya gushaka abafite ubwo bumenyi kenshi baza bahenze Igihugu kandi nta n’icyo barusha abenegihugu. Twe rero twahisemo kubibatoza bakiri bato kugirango bazabe igisubizo ku gihugu”.

Wisdom Schools ni ishuri rifite icyicaro gikuru mu karere ka Musanze, rikaba rimaze kugaba amashami hirya no hino mu gihugu. Ni ishuri rimaze kwandika amateka mu ruhando mpuzamahanga kuko kugeza ubu rirera abanyeshuri baturuka mu bihugu 12 byo ku migabane itandukanye y’Isi. Uretse kuba rikunze kugira abana baza mu myanya ya mbere ku rwego rw’Igihugu mu bizamini bya Leta bisoza ibyiciro, iri shuri riherutse no kwemerwa n’Ikigo cy’Abanyamerika (College Board) kimaze imyaka isaga 120 gihuza Universities ndetse n’amashuri yisumbuye bikomeye ku Isi, kuri ubu Wisdom nayo ikaba ari umunyamuryango, ibikomeza kuyigira igihangage mu ruhando mpuzamahanga.

Mwalimu Nduwayesu Elie washinze akaba anayobora Wisdom Schools avuga ko bashyize imbere kurema umwana wisanga mu ikoranabuhanga rigezweho hanze.
Ishimwe Patience ahamya ko ntako bisa kwiga ikoranabuhanga nk’iri.
Ineza Dushime Steven nawe ayemeza ko kuba biga kuri Wisdom Schools ari amahirwe bagize adapfa kuboneka ahandi hose.
Umwe mu banyeshuri bo mu mashuri abanza yerekana ibyo amaze kumenya ku mikorere ya robo (robots).
Abanyeshuri mu matsinda bahuza ubumenyi kuri mudasobwa ku kuntu iri koranabuhanga rikora.
Bamwe mu banyeshuri, ubuyobozi bw’ishuri ndetse n’abafatanyabikorwa muri uyu mushinga bafashe ifoto y’urwibutso.

Related posts

Ubwoba ni bwose kuri Ukraine itinya ko Putin yayisukaho umuriro mu mpera z’icyumweru.

N. FLAVIEN

Ibihugu bikomeye byategetse M23 guhagarika gusatira Umujyi wa Goma.

N. FLAVIEN

Perezida Kagame yakuye mu kazi Habitegeko François wari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777