Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike Umutekano

Igisirikare cya Israel cyagabye ibitero bikomeye kuri Iran n’inshuti zayo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2024 habyutse havugwa amakuru y’uko Israel yateye Iran, amakuru yaje no kwemezwa n’umwe mu bayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika waganiriye na ABC News.

Igitangazamakuru cya Leta ya Iran IRNA news na cyo cyayemeje kivuga ko ibitero bya Israel byibasiye ahari ibikorwa remezo bya gisirikare muri Iran.

Muri byo harimo nko ku bibuga by’indege bya gisirikare bya Adra na al-Thala, ndetse n’ahari bataillon ikoresha za radar iherereye hagati y’umijyi wa Adra n’igiturage cya Qarfa giherereye mu majyepfo ya Syria.

Amakuru kandi anavuga ko iturika ryanumvikanye muri Iraq, by’umwihariko mu gace ka al-Imam ho muri Babel. Israel yahisemo gutera Iran, Syria na Iraq icyarimwe, nyuma y’uko mu cyumweru gishize ibi bihugu byafatanyije kuyigabaho ibitero.

Bwiza dukesha iyi nkuru yanditseko Televiziyo ya Leta ya Iran yari yatangaje ko hari drones eshatu zari zamaze guhanurwa n’intwaro zirinda ikirere cya kiriya gihugu, nyuma yo kugaragara mu kirere cya Isfahan.

Iran imaze iminsi iryamiye amajanja, nyuma yo guteguzwa na Israel ko igomba gusubiza ku bitero yayigabyeho mu ijoro ryo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Icyo gihe yarashe kuri Israel missiles zirenga 300, mu gitero cya mbere yari igabye kuri iki gihugu mu buryo bweruye.

Inyinshi muri izi missiles zarasiwe mu kirere n’indege z’intambara za Israel zifatanyije n’igisirikare cy’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’u Bufaransa.

Iran yateye Israel mu cyumweru gishize mu rwego rwo kuyihimuraho ku gitero yaherukaga kugaba muri Syria, kikicirwamo abasirikare bakuru bayo.

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ariko zatangaje ko n’ubwo Israel yateye ahari inganda z’ingufu kirimbuzi nta kibazo zagize kuko kugeza ubu zitekanye. Iran nayo yabaye yirinze gutangaza niba ishobora guhita isubiza Israel, ibishobora gutangiza intambara yeruye yaba iri mu zikomeye zabayeho mu mateka y’Isi.

Related posts

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare ba RDF basaga 700.

N. FLAVIEN

“Insengero zemerewe kongera gukora, imihango y’ubukwe iremerwa, Imirenge 40 ikurwa muri Guma mu rugo”. Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri.

N. FLAVIEN

Arsenal yabatijwe na Manchester City biyiganisha mu manga yo gutakaza icyubahiro.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777