Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Perezida Kagame yirukanye muri RDF abasirikare bakuru barimo Maj Gen Aloys Muganga.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yirukanye mu gisirikare abofisiye 16 mu ngabo barimo Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda.

Major General Aloys Muganga yahoze ari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara guhera mu Ugushyingo 2018, umwanya yavuyeho muri Mata 2019 ubwo yagirwaga Umuyobozi ushinzwe ishami rya gisirikare rishinzwe ibikoresho.

Brig Gen Mutiganda yahoze ari Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe iperereza ryo hanze ry’igihugu, mbere yo kuvanwa muri izo nshingano mu 2018.

Mu birukanywe kandi harimo abandi basirikare 116 ndetse n’abandi 112 amasezerano yabo y’akazi muri RDF araseswa, nkuko itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ribigaragaza.

Ni itangazo ryasohotse mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kamena 2023, nyuma gato y’inama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame.

Ntabwo hatangajwe icyatumye abo basirikare birukanwa cyangwa amasezerano yabo ahagarikwa, icyakora ingingo ya karindwi y’Itegeko Nº 38/2015 ryo ku wa 30/07/2015 rigena igabanya ry‟umubare w‟abagize Ingabo z‟u Rwanda, kubakura ku murimo,kubasubiza mu buzima busanzwe no kubirukana ivuga ko ugize Ingabo z‟u Rwanda ashobora kwirukanwa kubera imyitwarire mibi ikabije.

Imyitwarire mibi ikabije ituma habaho kwirukanwa byemezwa n‟umuyobozi ubifitiye ububasha. Kuri ba Ofisiye, kwirukanwa bikorwa n‟iteka rya Perezida,

Ni mu gihe ku bijyanye no gusesa amasezerano y’akazi, ingingo ya 105 y’Iteka rya Perezida nº 044/01 ryo ku wa 14/02/2020 rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda ivuga ko iyo bibaye ngombwa Minisitiri asesa amasezerano y’umurimo yagiranye n’umusirikare.

Iyo amasezerano y’umurimo asheshwe, umusirikare bireba ahabwa amafaranga yo gusesa amasezerano angana na kimwe cya kane (1/4) cy’amafaranga ahabwa urangije amasezerano.

Iryo teka rivuga ko Abofisiye n’abasuzofisiye bakuru bagengwan’amategeko y’umwuga naho abasuzofisiye bato n’abasirikare bato bagengwa n’amasezerano y’umurimo bagirana na Minisitiri.

Amasezerano y’umurimo agira agaciro mu gihe kingana n’imyaka icumi ishobora kongerwaho imyaka itanu nk’uko tubikesha Igihe.

Major General Muganga nawe ari mu basirikare bakuru birukanywe muri RDF/Photo Internet.
Brig Gen Mutiganda Francis /Photo Internet.

Related posts

Ngororero: Shisha Kibondo ikura abana mu mirire mibi yahindutse Shisha Bwana ku bwo kugwa neza abagabo.

N. FLAVIEN

“Ihuriro AFC ni igitutsi ku baturage ba DR Congo” Ambasaderi wa USA muri DRC.

N. FLAVIEN

CECAFA Kagame Cup 2025: APR FC yegukanye umwanya wa gatatu

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777