Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Politike Ubukerarugendo Ubukungu Ubuzima Umutekano

Igikorwa cyiswe ‘Musanze turashima’ cyerekanye aho abaturage bageze mu myumvire.

Hirya no hino ku Isi usanga hari abagerageza guha u Rwanda isura bishakiye, ahanini bakabikora bagendeye ku bikorwa runaka biba byabaye ariko bakirengagiza ukuri kwabyo ahubwo bagahimba ibyabo, ibintu urubyiruko rwo mu Turere dutandukanye rwamaganiye kure ubwo rwari mu Karere ka Musanze, abaturage baho nabo bakaba berekanye ko ibikorwa by’iterambere bibakorerwa babifata nk’igihango badashobora gutatira.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze by’umwihariko Umurenge wa Kinigi baganiriye n’umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW, bemeje ko iyo barebye Kinigi y’ubu basanga ntaho ihuriye na Kinigi yo hambere kuko ubu ngo babona ari Umujyi nk’indi mijyi yose, ibi ngo bakaba babikesha imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame udahwema gukora no gutekereza ibiteza imbere umuturarwanda wese.

Nka bamwe mu baturiye Parike y’Igihugu y’Ibirunga ihana urubibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahari indiri ya FDLR ihora yifuza guhungabanya umutekano w’Igihugu inyuze muri iyi Parike, bemeza ko kuri ubu ntacyo bikaga kuko ngo kuri bo “ikintu cya mbere ni umutekano” kuko bazi neza ibibi byo kuwubura n’ibyiza byo kuwugira.

Igikorwa cyahawe izina rigira riti “Musanze turashima” cyabereye ku kibuga cy’imyidagaduro mu Murenge wa Kinigi, cyongeye gushimangira ko ibyo aba baturage bavuga bibarimo kuko bo bemezako nta mwanya wo kuvuga bafite, ahubwo bo bari mu bikorwa. Mu mvugo isa nko gutebya bati: “urabona aba baturage barenga ibihumbi 10 buzuye aha, ikibuga cyatubanye gito, nonese wagizengo twaje kwifotoza?”

Tumubajije icyo ashaka kuvuga, yadusubije ko ibikorwa by’iterambere bikomeje kubakorerwa ari byo bituma nabo bumvako bagomba kwitabira ibikorwa nk’ibi ndetse ngo bakagaragaza n’akarusho kuko ngo bazi neza ko nabo ibyo bakorerwa n’ubushobozi bwiza bw’Igihugu, bikorwa ariko bagahabwa umwihariko, kuri ubu ngo bakaba bakataje mu iterambere rirambye bahoraga bumva ari nk’amayeka.

Urubyiruko rwibumbiye mu Itsinda ‘Kagame 2017-2024 ndetse n’abitwa ‘Inkotanyi ni Ubuzima’, ni bamwe mu bakomeje gufatanya n’abaturage hirya no hino bishimira ibyo Igihugu cyagezeho ndetse baharanira ko ibi bikorwa byagera kuri buri wese utuye Isi hifashishijwe imbugankoranyambaga nk’uko byemezwa n’uhagarariye uru rubyiruko ku rwego rw’Igihugu, ukoresha amazina ya ‘Minister of Happiness’ kuri Twitter, ubusanzwe akaba yitwa Shyaka Védaste, uvuga ko intego yabo y’ibanze ari “ugukoresha ibyagezweho tubwira abakidutekereza mu isura bifuza kuduha”.

Bwana Ramuli Janvier, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, avuga ko ibyagezweho mu Karere ayoboye byasabye imbaraga nyinshi, bityo ko buri wese akwiye kubisigasira no kubirinda ku mbaraga zishoboka zose. Ati: “Utashima ni nde koko ? Urebye Umujyi wacu, ukareba inzu zimaze kuzamukamo kandi zikizamurwa ku bufatanye na PSF, agakiriro kagezweho, imihanda myiza ya kaburimbo, inganda nyinshi zirimo n’uruganda mpuzamahanga rwa sima (Prime Cement), Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi, amashuri abanza agezweho, amakuru na Kaminuza, Hoteli zigezweho za mbere mu Rwanda n’ibindi. Ni nde utashima se ! Keretse ari ingayi”.

Ibi kandi byashimangiwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, madame Nyirarugero Dancille, wavuze ko ibyagezweho mu Ntara abereye umuyobozi by’umwihariko muri Musanze byivugira. Ati: “Utashima ubwo yaba atabona kuko n’uruhinja rushobora kwibonera ibikorwa by’iterambere dukomeje kwigezaho tubikesha imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Ibi bikaba byerekana igihango yagiranye n’abaturage”.

Akarere ka Musanze kishimiye ibikorwa kamaze kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko muri iyi myaka irindwi, ni kamwe mu Turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, kakaba gafatwa nk’Umurwa mukuru wayo kuko ari nako kabarizwamo icyicaro cyayo. Ni Akarere gafite imiterere yihariye ukurikije amahumbezi gahorana, kakaba ari n’igicumbi cy’ubukerarugendo kuko abaza gusura ingagi zo mu Birunga akenshi ari ho birirwa bakanaharara nabo bishimira ‘ibyiza u Rwanda rumaze kwigezaho’ ruvuye kure cyane habi rwari mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abaturage bemezako bumva neza ibibakorerwa kandi ngo bagomba kubisigasira/Photo Amizero.rw
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, madame Nyirarugero Dancille/Photo Amizero.rw
Ukoresha amazina ya ‘Minister of Happiness’kuri Twitter ari kumwe n’abayobozi ku nzego zitandukanye/Photo Amizero.rw

Related posts

COVID-19: Mu Buhinde batewe inkingo zikozwe mu mazi n’umunyu

N. FLAVIEN

Ifoto y’umunsi: Titima Emmanuel umwarimu wo mu Karere ka Rubavu wahungiye i Musanze.

N. FLAVIEN

Ubuhinde bwibasiwe n’inkuba zishobora kuba zifite aho zihurira n’imihindagurikire y’ikirere.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777