Amizero
Amakuru Politike Umutekano

Abasirikare 1000 b’u Rwanda bagiye gufasha Mozambique kwirukana inyeshyamba zayigometseho.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku busabe bwa Mozambique, guhera kuri uyu wa Gatanu, itangira kohereza Abasirikare 1000 mu Ntara ya Cabo Delgado imaze igihe kinini irimo ibibazo by’umutekano muke.

Cabo Delgado ni intara iri mu Majyaruguru ya Mozambique, ituwe n’abaturage barenga miliyoni ebyiri bari ku buso bwa kilometero kare 82.625. Iri ku mupaka wa Tanzania ndetse ituwe n’abaturage bo mu bwoko bw’aba- Makonde, Makua na Mwani.

Ibikorwa bya Guverinoma y’u Rwanda byo koherezayo ingabo muri iki gihugu bije nyuma y’ubusabe bwa Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, wagiriye uruzinduko mu Rwanda muri Mata.

Kuva icyo gihe bivugwa ko u Rwanda rwahise rutangira kugenzura neza uko ikibazo cy’umutekano muke n’iterabwoba gihagaze muri ako gace. Hari amakuru avuga ko rwahise rwoherezayo itsinda rigamije kureba uko byifashe.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko izi ngabo zizoherezwayo zizakorana n’iza Mozambique cyo kimwe n’iz’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika, SADC.

Riti: “Uku kohereza ingabo gushingiye ku mubano mwiza hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’iya Mozambique, nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye atandukanye hagati y’ibihugu byombi mu 2018 kandi rishingiye ku bushake bw’u Rwanda ku mahame yo kurinda (R2P) n’amasezerano yo mu 2015 ya Kigali yo kurinda abasivile”.

Izi ngabo zigiye muri Mozambique nyuma y’ibiganiro hagati y’ibihugu byombi. Muri Mata uyu mwaka, Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi yasuye u Rwanda aganira na Perezida Paul Kagame ku ngingo zitandukanye zirimo ubufatanye mu guhashya iterabwoba.

Ntabwo hatangajwe byinshi ku biganiro abakuru b’ibihugu byombi baganiriye, icyakora Perezida Nyusi yaje mu Rwanda mu gihe Mozambique yari imaze iminsi yibasiwe n’ibitero by’iterabwoba bigabwa n’umutwe ushamikiye ku mutwe w’iterabwoba wa ISIS ugendera ku mahame akaze ya kisilamu.

Nubwo ingabo za Leta zikomeje gutsinsura uwo mutwe mu Mujyi wa Palma mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique, hari amagana y’abaturage bahitanwe n’ibitero mu gihe abandi bavuye mu byabo.

Aka gace uwo mutwe ugabamo ibitero gakungahaye kuri gaz ndetse sosiyete y’Abafaransa, Total yashoye miliyari 20 z’amadolari mu kubaka uruganda rwo gucukura iyo gaz. Gusa nyuma y’ibitero, iyo sosiyete yatangaje ko ibaye ihagaritse uwo mushinga.

Mu bishwe muri ako gace harimo abanyamahanga ndetse ibikorwaremezo nk’amabanki, amahoteli n’ibindi na byo byarangiritse, bikaba byaratumye benshi bahagrika ibikorwa bahakoreraga.

Umujyi wa Palma wagabweho ibitero utuyemo abanyamahanga basaga 1000 bari mu bikorwa bifite aho bihuriye n’icukurwa rya gaz.

Guhera mu 2017, agace ka Cabo Delgado kagiye kibasirwa n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba rimaze guhitana ubuzima bw’abasaga 3000 mu gihe ibihumbi by’abaturage byahunze.

Mu kwezi gushize abakuru b’ibihugu bigize umuryango uhuza ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), bahuriye i Maputo muri Mozambique baganira ku kibazo cy’umutekano muke kiri mu Majyaruguru y’icyo gihugu.

Bemeje koherezayo umutwe wa SADC w’ingabo zishinzwe kurwana aho rukomeye ngo zifashe mu guhashya imitwe y’iterabwoba ikorera muri Cabo Delgado ishobora no gukwirakwira mu bindi bihugu byo mu karere idahagaritswe.

Inkuru ya IGIHE

Related posts

Chorale Rangurura yo kuri ADEPR Rurengeri ikomeje ivugabutumwa mu ntego ya ‘nkore neza bandebereho’.

NDAGIJIMANA Flavien

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Karongi [DDE] yapfuye azize impanuka.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Kagame yasabye abaturage ko aho gushaka imirimo mu mahanga, bayihabwa Leta ikabahemba.

NDAGIJIMANA Flavien

3 comments

Pascal July 9, 2021 at 3:14 PM

Ariko na n’ubu njye ntabwo ndabyiyumvusha !! Igihugu nk’u Rwanda ejo bundi twari mu Bihugu bisa n’ibyasibamye ku ikarita y’Isi none tumaze kugira igisirikare gikomeye gutya ku buryo hirya no hino bakiyambaza !!! Mana ushimwe ko usohoje ibyo wavuze. Muri 2000-2003 hari ubutumwa bwaje ko u Rwanda rugiye gutangarwa kdi rukubahwa n’amahanga yose. Icyo gihe nanze kubyemera ariko ubu ndabona. ISRAEL ya Africa, America iri muri Africa, Rwanda oyeeeeeee!! RDF oyeeeee!!!

Reply
Intarebatinya Jandi July 11, 2021 at 1:29 PM

U Rwanda rwabaye urufunguzo rw’amahoro ya Africa. .ubutwari bivuga kwigira ukagira numuturanyi.
Ingabo z’u Rwanda zakoze u Rwanda nka paradizo none ibihugu bya Africa bisigaye byifuzako twabifasha kugera kumahoro n’umutekano. .ubwose murumva atari byiza usibye ibigwari bitumva ubufatanye ariko Inkotanyi zubahwe muri Africa. .

RDF ubuzima bwa Africa

Reply
Fidel Iyamuremye July 11, 2021 at 1:31 PM

Cyera ingabo zu Rwanda zitwaga inzirabwoba nuko zaje kuba inzirabwenge none ubu ni Inkotanyi zikotanira gutsinda aho rukomeye iyo zihageze zimera nkizikandagira mubufu nkotanyi za malele muragahora mukotanira guheshishema urwbabyaye

Reply

Leave a Comment