Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino Imyidagaduro

Arsenal yabatijwe na Manchester City biyiganisha mu manga yo gutakaza icyubahiro.

Ikipe ya Arsenal ikundwa na bamwe mu banyarwanda kuva cyera, hakaniyongeraho gahunda ya ‘Visit Rwanda‘, yabatijwe na Manchester City yayipakiye ibitego 4-1, gusa ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’Abongereza (EPL) n’ubwo isaha ku isaha ishobora kwisanga yatakaje uwo mwanya w’icyubahiro.

Uyu mukino w’ikirarane wahuje aya makipe asanzwe aryana insataburenge ku rutonde, wabaye saa tatu z’ijoro (21h00) kuri uyu wa 26 Mata 2023, aho benshi mu bafana yaba aba Arsenal cyangwa abandi bemezaga ko intsinzi ari iya Manchester City bitewe n’ukuntu Arsenal iri kugaragaza intege nke muri iyi minsi.

Manchester City yatangiranye imbaraga n’inyota yo gushaka ibitego, yahiriwe n’igice cya mbere kuko ku munota wa karindwi gusa w’umukino yari yamaze kunyeganyeza inshundura, maze iki gice kirangira ikomeje kuyobora n’ibitego 2-0.

Ni nako byakomeje mu gice cya kabiri kuko wabonaga ko Arsenal ibura ibintu byinshi ku buryo Kevin De Bruyne wenyine yashoboye gutsinda ibitego 2 (ku munota wa 7 n’uwa 54), John Stones atsinda ikindi(45+1′), Erling Haaland nawe akaba yanze gutaha atababaje Arsenal(90+5′), mu gihe impozamarira ku ruhande rwa Arsenal yinjijwe na R. Holding ku munota wa 86, birangira ari 4-1 habura gato ngo ibatizwe ‘Binezero’.

Mbere y’uyu mukino, Arsenal yari iri imbere ya Manchester City ho amanota atanu yose, nyamara ukirangira atatu yahise ahungukaho hasigara ikinyuranyo cy’amanota abiri gusa, kuko ubu Arsenal iracyayoboye n’amanota 75 mu gihe Manchester City iyigwa mu ntege n’amanota 73 ariko ikaba igifite imikino ibiri itarakina, bivuze ko iramutse iyitsinze yombi yahita irusha Arsenal amanota ane yose.

Arsenal ikomeje gutera umugongo igikombe cya Shampiyona ntirahura na Chelsea, bakazahura kuwa Gatandatu tariki 29 Mata 2023 mu mukino nawo uzaba utoroshye na gato kuko iyi Shampiyona ya mbere ku Isi iri kugana ku musozo, amakipe amwe akaba arwana no kuza muri ‘Big Four’ andi arimo nka Southmpton, Everton na Leicester City akaba akomeje gutera imigeri arwana no kutamanuka mu Cyiciro cya kabiri.

Ikipe ya Arsenal ikomeje kugaragaza intege nke yanyagiwe na Manchester City inyotewe igikombe.

Related posts

M23 yahawe umunsi ntarengwa wo kuba yahagaritse imirwano igasubira muri Sabyinyo nta yandi mananiza.

N. FLAVIEN

Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro Stade Amahoro ivuguruye atanga umukoro ku banyarwanda [AMAFOTO].

N. FLAVIEN

Amavubi yatsinze Zimbabwe yisubiza umwanya wa gatatu mu itsinda 

Ndayishimiye Libos

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777