Repubulika ya Cadi (Chad) yatangaje ko ihaye ambasaderi w’u Budage amasaha 48 kuba yavuye ku butaka bwayo nk’uko biteganywa n’amategeko, akaba yirukanywe azira agasuzuguro n’indi myitwarire idahwitse.
Mu itangazo Guverinoma yaraye isohoye, ivuga ko Ambasaderi Jan Christian Gordon Kricke umaze imyaka hafi ibiri n’igice muri icyo Gihugu, yirukanywe kubera agasuzuguro no kwitwara mu buryo butabereye umudiplomate.
Leta ariko ntivuga uko uwo yirukana yagaragaje ibyo imurega. Umukozi wa ambasade y’u Budage wavuganye n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, yavuze ko bataramenyeshwa ku mugarago ibijyanye n’iyurukanwa ry’Ambasaderi wabo.
Mbere yo koherezwa muri Cadi, Ambasaderi Kricke yahagarariye Igihugu cye muri Nijeri, Angola na Filipini.
Umukozi wa Leta utifuje ko amazina ye amenyekana yabwiye AFP ko Ambasaderi Kricke yagaragaje kenshi ukwivanga muri politike ya Cadi no gukoresha imvugo zibiba amacakubiri. Uyu yongeraho ko kenshi yandikiwe inyandiko asabwa kubihagarika, ariko akabirengaho.
