Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

M23 yigaruriye Umujyi muto wa Sake ntiyawutindana iwuragiza Ingabo z’u Burundi.

Umutwe uvuga ko uharanira uburenganzira bw’abanyekongo bavuga ikinyarwanda biganjemo abo mu bwoko bw’abatutsi wa M23, waraye wigaruriye Umujyi muto wa Sake uri mu birometero 25 uvuye i Goma, uwumarana ijoro rimwe bikaba bivugwa ko wamaze kuwusigira za Ngabo za EAC, aha hakaba hari izakubutse mu Burundi.

Gufata Umujyi muto wa Sake kuri M23 byashobotse nyuma y’imirwano ikomeye yari imaze iminsi hagati ya M23 na FARDC yagerageje kwifashisha FDLR, imitwe yitwaje intwaro ya Nyatura, Mai Mai n’abacanshuro b’Ababazungu biganjemo abo muri Wagner Group yo mu Burusiya bakoreshaga indege.

Amakuru dukesha Rwandatribune avuga ko M23 yari imaze iminsi iri mu misozi ikikije umujyi muto wa Sake ariko itarabasha kuwinjiramo ngo iwigarurire bitewe ahanini n’imvura y’amabombe yaraswaga n’indege z’intambara za Sukhoi-25 na Kajugujugu bya FARDC, hakaniyongeraho ibibunda biremereye birimo BM-21 n’izindi.

Mu minsi nk’itatu ishize, mu rwego rwo kwirinda ko M23 yafata Sake, FARDC yakoze iyo bwabaga ikora kuri ba bacanshuro b’abazungu, izana Nyatura, MaiMai na FDLR maze buri wese ahabwa amabwiriza yihariye ariko yose agusha ku gukumira M23 ntibashe gukandagira muri Sake.

Aba bacanshuro barashishije indege kuva kuwa 5, abandi barara barwana ijoro ryose, bakomeza kuwa Gatandatu byose ari mu rwego rwo kugirango FARDC ishake uko yasunika M23 isubire inyuma maze ireke gukomeza gusatira umujyi muto wa Sake, kuko babonaga ko byahita biha M23 amahirwe yo kwerekeza mu Mujyi munini wa Goma.

Nyuma y’iminsi y’icuraburindi ry’imirwano ikarishye, ku mugoroba w’ejo ku wa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2023, abarwanyi ba M23 barwanaga nk’abiyahuzi babashije kwinjira rwagati mu mujyi muto wa Sake barawigarurira, bakaba barabigezeho nyuma y’amabombe aremereye yumvikanaga cyane no mu bice bya Rubavu na Rutsiro byegereye Ikiyaga cya Kivu.

Intare za Sarambwe zikimara kwigarurira Sake, abasirikare ba Leta ya DR Congo, FARDC bahise bayabangira ingata, bahungana n’intwaro zabo zikomeye kandi zigezweho, izindi bazita aho, ubu bakaba bakambitse mu gace ka Mugunga usa nk’ugaruka mu Mujyi wa Goma, Umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru yatugezeho yemeza ko ngo n’ubwo M23 yaraye igenzura umujyi muto wa Sake, guhera mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 12 Werurwe 2023, abarwanyi b’uyu mutwe batangiye kuwuvamo bakawusiga mu maboko y’ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACRF bugamije kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.

Hagendewe ku itangazo ryasohowe na M23 ku munsi w’ejo, biteganyijwe ko uyu mutwe wa M23 uza no kuva mu tundi duce uheruka kwigarurira ari two Karuba, Muremure, Nyamitima, Nkingo, Kagano na Kihuli ikadusiga mu maboko y’ingabo za EAC mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi.

Umwuka w’ubwoba bukabije ukomeje kuba wose ku batuye Goma kuko nta bundi buhungiro basigaranye uretse kwerekeza mu Rwanda ariko bakagira ikibazo kuko abayobozi babo bakunze kurushinja gufasha M23. Gusa ku bifite bashobora gutega indege bakajya ahandi cyangwa se bakanyura iy’amazi kuko kugeza ubu Ikiyaga cya Kivu kikigenzurwa na FARDC.

Uruhande rw’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntiruremeza cyangwa ngo ruhakane ko rwatakaje Umujyi muto wa Sake kuko bakivuga ko hari imirwano ikomeye, gusa abari i Goma n’i Rubavu bakaba bemeza ko nta mabombe noneho bari kumva, ibyemeza ko imirwano muri Sake ishobora kuba yabaye ihosheje.

Abarwanyi ba M23 bakomeje kwigira imbere ku mirongo y’urugamba ari nako amahanga akomeza gusaba ko imirwano yahagarara hakaba ibiganiro ariko Leta ya DRC ikaba itabikozwa.

Related posts

Muhanga: Umunyeshuri w’imyaka 18 yabyariye mu bwiherero bwa Gare.

N. FLAVIEN

Ihumure ku bagenzi benshi bari ahategerwa imodoka muri Nyabugogo, Nyagatare n’ahandi mu Gihugu.

N. FLAVIEN

Umuhungu wa Perezida Pierre Buyoya wayoboye u Burundi yahawe kuyoborwa ishami rya Banki y’Isi.

N. FLAVIEN

1 comment

Niyishoborabyose Jean de dieu March 12, 2023 at 3:23 PM

M23
Ko numva ifite imbaraga none nigute yavuye mumujyi wa sake?
Ese yahasigiye ingabo zuburundi kubwumvikane nibiganiro
Cyg habayeho gukoresha imbaraga zingabo zuburundi ziri mubutumwa bwamahoro

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777