Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Ingabo za Angola zigiye koherezwa muri DR Congo guhangamura M23 yananiye benshi barimo na Wagner.

Igihugu cya Angola cyatangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2023 iyoherezwa ry’abasirikare bo mu ngabo za Angola, FAA (Force Armée Angolaise) bagomba kunganira mu bikorwa byo kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa DR Congo ahakomeje kuba isibaniro hagati ya M23 na FARDC n’abambari bayo barimo FDLR, MaiMai, Wagner Group n’indi mitwe yitwaje intwaro yamaze kwinjizwa mu ngabo za Leta.

Amakuru yacishijwe ku mbugankoranyambaga za Perezidanse ya DR Congo zirimo Facebook, avuga ko intego nyamukuru y’izi ngabo zo muri Angola ari ukugarura umutekano mu bice byigaruriwe na M23 no kurinda abasirikare bashinzwe kureba iyubahirizwa ry’Imipaka mu Karere k’Ibiyaga Bigari, EJVM.

Perezida wa Angola, João Lourenço uyoboye CIRGL/ICGLR (Conférence Internationale sur la Région des Grands Lacs) akaba n’umuhuza mu kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba yaramaze kwemera ubusabe bwa mugenzi we Félix Tshisekedi Tshilombo wamusabye ubufasha bw’ingabo.

N’ubwo ubu busabe bwa bwana Tshisekedi bwamaze kwemerwa na mugenzi we wa Angola, amakuru y’ibanga avuga ko bizasaba bwana Lorenço kubanza yasaba uburenganzira abagize Inteko Ishinga amategeko kugirango bemeze iyoherezwa ry’izi ngabo muri DR Congo.

Radio Okapi iterwa inkunga n’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri DR Congo, MONUSCO yatangaje ko iki cyemezo cyabanjirijwe n’ubusabe bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitewe n’uko M23 ikomeje kwigira imbere ku mirongo y’urugamba, ngo bakaba babona ingabo za Angola zishobora kugira icyo zikora kuri uyu mutwe uvuga ko uharanira uburenganzira bw’abanyekongo bavuga ikinyarwanda biganjemo abo mu bwoko bw’abatutsi bakomeje kuvutswa uburenganzira ku Gihugu cyabo.

Angola ni kimwe mu Bihugu bigize SADC bifite igisirikare gikomeye, cyane cyane ariko abarwanira mu kirere. Umugaba w’ingabo za DR Congo wungirije ushinzwe Operasiyo, General Chico Tshitambwe, akaba aherutse gutangaza ko aka M23 kagiye gushoboka kuko ngo abafatanyabikorwa bo muri SADC (DRC ibereye umunyamuryango) bagiye kuza kubafasha kuko ngo barambiwe agasuzuguro.

Ingabo za Angola ni zimwe mu ngabo za Afurika zimenyereye urugamba kandi zizwiho ubukerebutsi.

Related posts

Inkomoko y’amafoto y’ababyeyi bari konsa ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga

N. FLAVIEN

Kiyovu Sport yanyagiye Rayon Sport, abafana basaba Komite kwegura[VIDEO]

N. FLAVIEN

Nyuma yo gukanga Putin abarwanyi ba Wagner bemerewe kujya mu Ngabo z’Igihugu.

N. FLAVIEN

1 comment

NDEmma March 12, 2023 at 3:54 PM

Guhuza ibice biganganye biranze none aje gutsinsuraho kimwe se?

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777