Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike Umutekano

M23 yigaruriye agace ka Mushaki kari indiri ya FDLR, FARDC, MaiMai n’abacancuro b’abazungu.

Umutwe wa M23 uvuga ko uharanira uburenganzira bw’abanyekongo bavuga ikinyarwanda biganjemo abo mu bwoko bw’abatutsi, wigaruriye agace ka Mushaki, nyuma y’imirwano ikomeye yumvikanyemo ibisasu biremeye birimo byasutswe muri ako gace kuva ku mugoroba w’ejo kuwa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023.

Amakuru y’ifatwa rya Mushaki yatangiye guhwihwiswa ahagana mu ma saa tatu y’igitondo (9h00) kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023 ariko urusaku rw’amasasu rwari rukihumvikana. N’ubwo uruhande rwa Leta ya DR Congo rutaremeza ko rwatakaje ako gace, amakuru yizewe yemeje ko M23 iri kugenzura aka gace 100% ndetse ikaba ikomeje guhiga bukware abasirikare bakwiye imishwaro mu bice bihakikije nyuma yo kubona ko badashobora guhangana n’Intare za Sarambwe zariye karungu.

Imirwano ikaze muri aka gace yatangiye ejo ku wa Mbere ahagana saa kumi z’umugoroba (16h00), aho byatangiye inyeshyamba za M23 zisubizanya n’ingabo za Leta ibisasu bya rutura, amakuru akaba avuga ko intandaro ari abarwanyi ba M23 bageragezaga kuzamuka imisozi iri hejuru ya Mushaki ndetse no mu bikuyu.

Aka gace ka Mushaki kari gasanzwe kabarizwamo ingabo za Leta (FARDC), FDLR ndetse n’abacancuro b’Abarusiya, bose bakoraniye kuri izo nyeshyamba bashaka kuzisubiza inyuma kugirango zitinjira mu bikuyu. Abaturage batuye Mushaki bahunze iyi mirwano ikomeye kandi bigaragara ko ikomereza mu bindi bice.

Kwigarurira agace k’ingenzi ka Mushaki bivuze byinshi kuko kari mu masangano y’umuhanda uhuza Umujyi wa Goma na Masisi, akaba ari ho hari hasigaye inzira abaturage baturiye uyu Mujyi bacishagamo ibiribwa biva i Masisi na Ngugu bijya i Goma, ibintu birushijeho gushyira igitutu kuri FARDC ndetse na Leta ya DR Congo muri rusange kugirango barebe niba hari icyo bakora kuri izi nyeshyamba zikomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe.

Agace ka Mushaki kagizwe n’imisozi ariko ni ibikuyu gusa ku buryo kuharwanira bisaba amayeri menshi.

Related posts

Ikibazo cy’umutekano wa DR Congo cyahagurukije Israel ifatwa nk’igihangage mu bya gisirikare.

N. FLAVIEN

U Burusiya bwahaye intwaro zigezweho igisirikare cya DR Congo, FARDC.

N. FLAVIEN

Indege z’intambara za FARDC zatangiye gusuka umuriro mu bice bigenzurwa na M23.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777