Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Kamena 2021, yazamuye mu ntera abarimo Major General Mubarakh Muganga wahawe ipeti rya Lt General anamugira Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.
Izi mpinduka zakozwe mu nzego nkuru z’Igisirikare cy’u Rwanda RDF, zatangajwe kuri uyu wa 4 Kamena 2021, mu Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze.
Lt General Mubarakh Muganga, wari usanzwe ari Major General, yari akuriye ingabo mu mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Uburasirazuba, asimbuye Lt General Jean Jacques Mupenzi kuri uwo mwanya, nawe (Mupenzi) wahawe kuyobora ingabo zirwanira mu kirere (Air force)
Lt General Mupenzi, yasimbuye kuri uwo mwanya Major General Emmanuel Bayingana, wari ukuriye abasirikare barwanira mu kirere. Uyu Bayingana (se wa Miss Bahati Grace) akaba yagizwe umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ingabo MINADEF.
3 comments
#RDF oyee!! #Paul Kagame oyee !!! Igisirikare cy’u Rwanda kimaze kugira abajenerali benshi kandi b’abahanga. Afande Muganga ndamukunda cyane rwose kuba ahawe ingabo zo ku butaka azabigeraho kuko aharanira gukora neza ibyo ashingwa gukora
Amaraso mashya ahora akenewe cyane cyane mu nzego nk’izi zifite ubuzima bw’Igihugu mu biganza
Harya ubundi aba bayobozi basimbuye bande ku myanya? Mutubwire Muganga asimbuye nde ku mugabo w’izo ku butaka, yagiyehe? Mupenzi se we asimbuye nde mu kirere, yagiye he ?