Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike Umutekano

DR Congo: Ibihamya ko hashobora kuba Jenoside birahari ‘Umujyanama muri UN’.

Umujyanama ku kwirinda Jenoside mu Muryango w’Abibumbye, UN yatangaje ko amakimbirane ari muri RD Congo ari “ikimenyetso kiburira” kuko hari ibintu nk’urwango rukabije n’urugomo “byavuyemo Jenoside mu gihe gishize” mu Rwanda.

Alice Wairimu Nderitu, umujyanama wihariye w’umunyabanga mukuru wa ONU ku kwirinda Jenoside yavuze ibyo nyuma y’urugendo yakoreye muri RD Congo, nk’uko ibiro bye byabitangaje.

Nderitu avuga ko mu burasirazuba no mu burengarazuba bwa DR Congo hari amakimbirane akomeye yibasira abasivile hashingiwe ku moko, ubwicanyi, n’ibindi byaha byibasira inyoko muntu.

Mu ntara ya Kivu ya Ruguru umutwe M23 uburira ko hari “ibikorwa bya Jenoside bikorerwa Abatutsi, n’abavuga ikinyarwanda”, ibyo bivugwa kandi n’imitwe yitwaje intwaro ivuga ko irengera ubwoko bw’Abanyamulenge nabo bafatwa nk’abatutsi.

Alice Nderitu avuga ko amakimbirane n’urugomo mu burasirazuba bwa DR Congo “ahanini bikomoka ku kibazo cy’impunzi zirimo benshi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bahungiye mu burasirazuba bwa DR Congo”.

Nderitu yavuze ko abo bashinze imitwe nka FDLR maze mu gusubiza birwanaho hakavuka indi mitwe y’abanyecongo, ati: “Ibyo tubona ubu ni ingaruka zo kunanirwa gukurikirana abitwaje intwaro batemewe na Leta.”

Nderitu avuga ko igisubizo ku makimbirane ari mu burasirazuba bwa DR Congo ari “gukemura impamvu zimaze igihe kinini zitera urugomo, no kwigira ku mateka”.

Ku bwicanyi buheruka kubera i Kishishe bushinjwa M23, umuvugizi wayo wa gisirikare, Maj. Willy Ngoma yabwiye BBC ko batigeze “na rimwe twica abaturage”.

Ngoma yavuze ko abo bantu bishwe n’imitwe yitwaje intwaro “yaduteye tukayisubiza, mu guhunga ikagenda isahura yica n’abaturage”.

Nderitu avuga ko atewe impungenge no kwiyongera kw’amagambo y’urwango, guhamagarira ivangura, gukangurira urugomo, no kuba ibyo bikorwa n’abanyapolitiki, abakuru b’imiryango, abo muri sosiyete civile, n’abanyecongo baba mu mahanga.

Mu mpera z’Ukwezi kwa Cumi uyu mwaka, Umunyamabanga Mukuru wa ONU, Antonio Guterres yahamagariye “impande zose kwirinda amagambo y’urwango no gukangurira urugomo”.

Mu ijambo rye ubwo yari mu Nteko Ishinga amategeko kuri uyu wa gatatu tariki 30 Ugushyingo 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, atamuvuze mu izina, yanenze Guterres “guhagarara hagati mu kibazo” aho kugikemura “uko bikwiye”, kandi ko uruhande rw’u Rwanda rutarimo gukwiza amagambo y’urwango.

Ni kenshi Leta ya DR Congo yakunze gushinja u Rwanda ko rutera inkunga Umutwe wa M23, u Rwanda rukaba rutarahwemye kubihakana ruvuga ko ibyo ari ibibazo by’abanyecongo ubwabo.

Ku bijyanye n’amagambo y’urwango n’ibikorwa bya kinyamaswa bikorerwa Abatutsi bo muri DR Congo bavuga ikinyarwanda ndetse n’abanyarwanda bariyo, u Rwanda ntirwahwemye gusaba amahanga kubikurikirana, ibintu na M23 umunsi mu munsi isaba ko amahanga yakurikirana, bikabonerwa umuti bene wabo batarashira, ikaba yongeraho [M23] ko itazakomeza kurebera ngo yemere ko abo irwanira bicwa bunyamaswa kandi bahari.

Alice Wairimu Nderitu, umujyanama wihariye w’umunyabanga mukuru wa ONU ku kwirinda Jenoside.                                                               YANDITSWE NA AYISENGE JEANNETTE/WWW.AMIZERO.RW

Related posts

Karasira Aimable yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu

N. FLAVIEN

Ukekwaho gushaka kwica Perezida w’agateganyo wa Mali yapfiriye muri gereza.

N. FLAVIEN

Rutsiro: Baratakamba basaba kubakirwa isoko rijyanye n’igihe.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777