Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike

Teodoro Obiang Ngwema w’imyaka 80 yatsindiye kongera kuyobora Guinée Equatoriale ku nshuro ya gatandatu.

Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo usanzwe ayobora  Igihugu cya Guinée Equatoriale agiye kongera ku kiyobora muri manda nshya ya gatandatu nyuma yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ubwiganze bw’amajwi menshi cyane.  

Teodoro Obiang Nguema Mbasogo w’imyaka 80 y’amavuko usanzwe ayobora iki Gihugu, ni we watsinze amatora y’umukuru w’Igihugu ku majwi agera kuri 95% nk’uko byatangajwe na Komisiyo ishinzwe amatora muri iki Gihugu.

Visi Perezida wungirije wa Guinée Equatoriale akaba n’umuhungu we,  yitwa Teodoro Nguema Obiang Mangue, yahise atangaza ko kuba se yongeye gutsindira kuyobora Igihugu ku nshuro ya gatandatu, bigaragaza ko Ishyaka ryabo riri ku butegetsi, rigifite imbaraga kandi rifitiwe icyizere na rubanda.

Perezida Obiang Ngwema  ni we Perezida wa mbere ku Isi umaze igihe kirekire ku butegetsi kuko abumazeho imyaka 43, akaba agiye kongera kuyobora iki Gihugu ku nshuro ya gatandatu, bivuzeko atagize icyaba yazarangiza iyi manda akabakaba 90 yose.

Obiang Ngwema yagiye ku butegetsi mu 1979 ahiritse Se wabo Fracisco Macias Mgwema. Amaze kubugeraho, yakoze ibishoboka byose kugirango umuryango akomokamo w’aba Nguema, ukomeze kuyobora Guinée Equatoriale ndetse anabaha imyanya ikomeye kandi myinshi muri Guverinoma n’ibigo bikomeye bya Leta .

N’ubwo yakoze ibyo ariko, ni kenshi yagezwe amajanja n’abashakaga kumuhirika ku butegetsi ariko iyo migambi ikagenda ipfuba uko yagiye igeragezwa bitewe n’inzego yagiye yubaka ku buryo kubona amakuru kandi yizewe byihuta.

Uyu mukambwe anengwa na benshi kwiba amajwi agamije  kugundira ubutegetsi amazeho imyaka 43, akanengwa kandi  gutegekesha igitugu no kutihanganira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru [nta binyamakuru byigenga bihaba]  byatumye ishusho ye yangirika ku ruhando mpuzamahanga.

Kuri iyi nshuro ariko, Perezida Ngwema yavuze ko muri   iyi manda ya gatandatu, agiye gukora ibishoboka byose kugirango agire ibyo akosora, mu rwego rwo kongera kwigarurira icyizere yari yaratakarijwe n’Ibihugu byinshi b’amahanga kandi bikomeye ku Isi.

Umukambwe w’imyaka 80 wongeye gutorerwa kuyobora Equatorial Guinea muri manda ya gatandatu/Photo Internet.

Related posts

Ese koko yaba yarapfuye na Arsenal ko atera umwaku?

KALISA

Daniel Afriyie Barnieh yahesheje Ghana kwegukana igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20

N. FLAVIEN

Havutse imbogamizi mu mishyikirano yahuje Abanyamulenge mu Karere ka Bibogobogo

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777