Amakuru atandukanye aremeza ko mu ijoro ryo kuwa kabiri nibura imodoka imwe y’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri DR Congo yatwitswe n’abaturage i Kanyaruchinya mu ntera ya kilometero zitarenze 10 mu majyaruguru y’umujyi wa Goma.
Ibinyamakuru byo muri DR Congo bivuga ko umurongo w’imodoka za ONU watewe n’impunzi z’abaturage barakaye bashinja MONUSCO kubatererana bakaba bakomeje guhura n’akaga k’ubuhunzi.
Ibi byabaye nyuma y’uko ku mugoroba w’ejo ku wa Kabiri, MONUSCO yari yatangaje kuri Twitter ko yakoze “amayeri yo kuva i Rumangabo” ibyumvikanyeho n’abafatanya nayo kugira ngo bategurire hamwe “ibyiciro bizakurikiraho”.
Muri weekend ishize, inyeshyamba za M23 zafashe ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, ari nacyo kinini muri ako gace k’imirwano muri Rutshuru.
Mu gihe MONUSCO ivuga ko “igishishikajwe” no gufatanya n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC “kurinda abaturage”, aba bo bakomeje kwerekana ko izo ngabo za ONU ntacyo zibafasha.
Muri Nyakanga uyu mwaka, imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO mu Ntara ya Kivu ya Ruguru yiciwemo abarenga 35 barimo abasirikare bane ba MONUSCO, nk’uko abategetsi babitangaje.
Ntiharamenyekana neza abatwitse imodoka za MONUSCO zari mu muhanda mugari werekeza i Goma uvuye mu gace k’imirwano aho M23 ihanganye bikomeye na FARDC muri na Nyiragongo.
I Kanyaruchinya hari inkambi irimo abaturage babarirwa mu bihumbi bavuye mu byabo mu turere twa Rutshuru bahunga imirwano ya FARDC na M23.
Nyuma y’iminsi ine iyi mirwano itangiye bushya tariki 20 Ukwakira 2022, ishami rya ONU ry’ibikorwa by’ubutabazi, OCHA ryavuze ko abasivile barenga 23,000 bahise bava mu byabo.
Kuva icyo gihe kugeza ubu hari benshi bakomeje guhunga nk’uko tubikesha BBC.


