Umuyobozi w’Ishyaka Union Natianale Congolaise (UNC), Vital Karmerhe kuri uyu wa Kane tariki 15 Nzeri 2022 yagiriye uruzinduko mu Mujyi wa Bukavu uri mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu mbwirwaruhame yagejeje ku baturage ba Bukavu, yibanze ahanini ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Vital Kamerhe yavuze ko imbaraga Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC gikoresha kirwanya M23 atari igisubizo kirambye ku mutekano w’Uburasirazuba bw’Igihugu cye.
Yagize ati: “Imbaraga z’intambara ntabwo ari zo zakabaye ziza imbere. Hakabaye ibiganiro hakumvwa ibyo M23 isaba. Leta igomba kuyisaba gushyira intwaro hasi mu gihe itegereje ko ibyo yatanze nk’ubusabe byigwaho”.
Vital Kamerhe avugako n’ubundi nta nyungu Leta ya Kinshasa ifite mu kuba M23 ikomeje kuba mu Mujyi wa Bunagana, bityo kuganira n’uyu mutwe bikaba byaba umuti urambye.
Ku bijyanye n’imibanire y’Ibihugu bituranyi, Vital Kamerhe avuga ko u Rwanda, Uganda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo bakwiye kwicara bagakemura ibibazo bafitanye biciye mu biganiro. Kamerhe yemeza ko n’ubusanzwe nta kintu kidasanzwe Ibihugu byombi bipfa, cyaruta iby’Ubudage bwakoreye Ibihugu by’Uburayi ariko ubu bwongeye kwihuza n’Ibihugu bwahemukiye bakaba bari mu muryango umwe w’Ibihugu by’u Burayi.
Umunyapolitiki Vital Kamerhe yageze mu Mujyi wa Bukavu ahaga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba a(18h00) kuwa 15 Nzeri 2022 nk’uko tubikesha Rwandatribune.
Vital Kamerhe yaherukaga mu Mujyi wa Bukavu mu mwaka wa 2018 aho yari yaje mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Tshisekedi witeguraga guhangana mu matora yabaye mu mpera z’uwo mwaka.
Vital Kamerhe nta gihe kinini amaze afunguwe, nyuma y’uko yari amaze umwaka muri gereza akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’urubanza rwiswe uw’Iminsi 100 yaregwagamo kunyereza miliyoni 50 z’Amadorali ya Amerika ubwo yari umuyobozi w’Ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi.