Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Ethiopia: Ingabo za Leta ziri gusuka imvura y’amabombe ku murwa mukuru wa Tigray.

Ingabo za Leta ya Ethiopia zikomeje gusuka imvura y’ibisasu biremereye i Mekele, Umurwa mukuru wa Tigray, Intara ikomokamo Inyeshyamba za TPLF zigometse ku butegetsi bwa Abiy Ahmed Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.

Kindeya Gebrehiwot, Umuvugizi w’inyeshyamba za TPLF n’ibinyamakuru byo mu Ntara ya Trigray  bavuga ko guhera ku munsi w’ejo tariki 25 Kanama 2022, indege z’intambara z‘Ingabo za Ethiopia  zatangiye gusuka ibisasu biremereye mu murwa mukuru w’iyo Ntara, Mekele ndetse ko bimaze guhitana abantu bane barimo abana babiri mu gihe  abagera ku icyenda  bamaze gukomereka bikabije.

Kibrom Gebreselassie, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro  bizwi nka “Aydel ‘biherereye  mu Mujyi wa Mekele,  nawe yemeje aya makuru avuga ko guhera ku munsi w’ejo,  bamaze kwakira abantu bagera kuri 13  harimo bane bitabye Imana harimo abana babiri  n’abagera ku icyenda bakomeretse bikabije bazize ibisasu by’Ingabo za Leta ya Ethiopia.

Guverinoma ya Ethiopia yo ivuga ko itari kurasa ku baturage nk’uko ibishinjwa na TPLF, ahubwo ko iri kurasa ahari ibirindiro n’ibikorwa bya gisirikare by’inyeshymba za TPLF yise abanzi b’amahoro bongeye kuyishozaho intambara ndetse ko ibi bitero bizakomeza.

Yasabye  abasivile kujya kure y’ahari ibikorwa  bya Gisirikare n’ibirindiro by’Inyeshyamba za TPLF kugirango batagerwaho n’umuriro w’Ingabo za Leta ya Ethiopia .

Kuva kuwa gatatu w’iki Cyumweru ubwo iyi mirwano yongeraga kubura, Umuryango w’Abibumbye  (ONU), Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (UE), basabye impande zihanganye guhagarika imirwano zikagana  inzira y’ibiganiro kugirango aya makimbirane amaze amezi 21 ahagarare.

Guhera tariki 23 Kanama 2022, nibwo imirwano hagati y’Inyeshyamba za TPLF ziharanira kwigenga kw’Intara ya Trigray  n’ingabo za Leta ya Ethiopia yongeye kubura ku mupaka uherereye mu majyepfo y’iyi Ntara .

Hari hashize amezi atanu impande zombi zihagaritse imirwano mu rwego rwo gutanga agahenge kugirango imfashanyo z’ibiribwa zari zaraheze mu mayira zibashe kugera ku baturage bahunze uduce twaberagamo  imirwano barimo bazahazwa n’inzara.

Related posts

Rubavu: Abiswe ‘abuzukuru ba shitani’ bakomeje guhangayikisha Akarere.

N. FLAVIEN

Trump yitambitse umugambi wa Israel wo kwica Umutegetsi w’Ikirenga wa Iran.

N. FLAVIEN

U Rwanda rwasabye Loni kwihanangiriza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777