Amizero
Ahabanza Amakuru Ubukungu Umutekano

Musanze: Imodoka yavaga i Rubavu ijyanye inzoga i Kigali yafashwe n’inkongi y’umuriro.

Ahagana mu ma saa cyenda z’igitondo(3:00 AM) kuri iki Cyumweru tariki 17 Nyakanga 2022, ikamyo yo mu bwoko bwa Benz ya Bralirwa, yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yari igeze mu Karere ka Musanze, hangirika ibifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 10.

Iyi kamyo yari yikoreye inzoga izivanye i Rubavu ku ruganda rw’inzoga za rufuro, ubwo yari igeze mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Rwaza, Akagari ka Nyarubuye, Umudugudu wa Murambi, yafashwe n’inkongi y’umuriro. Iyi modoka y’ikamyo, Benz RAF 137 E, ifite kontineri RL 3870 yavaga Rubavu yerekeza i Kigali.

Amakuru avuga ko ngo iyi nkongi yatewe n’ipine yaturitse, izana ibishashi by’umuriro byatumye hangirika bimwe mu bice birimo kontineri y’imbere, batiri (batteries) ebyiri z’imodoka, box ya vitesse n’amakaziye (crates) agera muri 500 arimo inzoga. Ibyangiritse ngo biri mu gaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni icumi (10,000,000 Frw).

Umushoferi wari utwaye iyi modoka na mugenzi we bari kumwe bavuyemo ari bazima. Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi, Fire and Rescue Brigade, agashami ka Musanze, rikaba ryatabaye ako kanya babasha kuzimya inkongi, ari nabyo byatumye haramirwa byinshi.

Si ubwa mbere izi modoka za BRALIRWA (Brasserie et Limonaderie du Rwanda) zigiriye ibibazo muri aka Karere ka Musanze, kuko uretse iyi yafashwe n’inkongi, mu minsi yashize hari indi yaguye mu ikoni riri hafi y’Ibiro by’Umurenge wa Busogo umanuka ujya ahitwa Gataraga, icyo gihe abaturage bakaba bariraye mu nzoga baranywa abandi bahunika mu nzu zabo, gusa Polisi y’u Rwanda ikaba yarakoze umukwabu igaruza amakaziye yari yatwawe, ndetse hari n’abatawe muri yombi bazira gusahurira mu nduru.

Imodoka ya Bralirwa yazimijwe na Polisi y’u Rwanda itarakongoka.
Abapolisi bashinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi y’umuriro batabaye muri ayo masaha babasha kuzimya iyi modoka.
Inkongi y’umuriro yaturutse ku ipine yaturitse yangije byinshi.
Ubwo ikamyo ya Bralirwa yagiriraga ikibazo hafi y’Ibiro by’Umurenge wa Busogo abaturage bakirara mu nzoga.

Related posts

Musanze: Umuganga ushinjwa gusambanya no kwica umukobwa w’imyaka 17 yasabiwe gufungurwa.

N. FLAVIEN

Police FC yirukanye bucece Haringingo Francis n’abamwungirije

N. FLAVIEN

RDF yarashe indege y’intambara ya Sukhoi-25 ya FARDC irashya ariko ibasha kugwa iwabo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777