Igisirikare cya Leta ya Togo cyatangaje ko imwe mu ndege zacyo yishe mu buryo butagenderewe abana b’ingimbi barindwi mu Majyaruguru y’Igihugu, bibeshyweho ko baba ari abarwanyi b’umutwe wa kiyisilamu babanje gukekwaho kugaba igitero.
Mu itangazo yasomeye kuri Televiziyo ya Leta ku mugoroba w’ejo ku wa kane tariki 14 Nyakanga 2022 ryanatambukaga ako kanya ku muyoboro wa YouTube, Liyetona-Koloneli (Lieutenant Colonel) Sama Sousso, Umuvugizi w’igisirikare cya Togo, yemeje ko igisirikare cyishe abo bana ku buryo bw’impanuka.
Umugaba w’ingabo za Togo, Jenerali Dadja Maganawe, mu itangazo yasohoye, nawe yavuze ko iyo ndege yarashe ku basivili mu buryo bwo kwibeshya mu gace ka Margba, ho muri Perefegitura ya Tone iherereye mu Majyaruguru.
Iryo tangazo rivuga ko igisirikare cyari gifite amakuru y’ubutasi agaragaza ko abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro benda kwinjira bakagaba igitero ku baturage b’ako gace nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika.
Abishwe byaje kugaragara ko bari abana b’ingimbi bavaga kwizihiza ibirori by’Irayidi y’igitambo ya Eid-al-Adha, aho kuba abarwanyi ba kiyisilamu.
Ibinyamakuru byo mu Gihugu byari byabanje kugereka imfu z’abo bana zabaye mu gitondo cyo ku cyumweru gishize ku gisasu cyaba cyatezwe n’abarwanyi ba kiyisilamu kikabaturikana.
Togo yatangaje ibihe bidasanzwe mu Karere k’Amajyaruguru ka Savanes mu kwezi gushize kwa Karindwi. Byari nyuma y’aho abarwanyi b’imitwe ya kiyisilamu batereye umupaka ihana na Burkina Faso, bakica abasirikare umunani bagakomeretsa n’abandi 13.
Umutwe wa Kiyisilamu ushamikiye kuri al-Qaida urwanira muri Burkina Faso na Mali ni wo wigambye icyo gitero.