Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

DRC: Inzego zitandukanye muri Uvira zamaganye imvugo zihembera urwango n’ibikorwa by’urugomo.

Inama y’umutekano yaguye y’Umujyi wa Uvira uri muri Kivu y’Epfo mu Burasizuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kamena 2022, yamaganye ubutumwa bukomeje kunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga bukangurira abandi banyekongo kwibasira abaturage b’Abanyamulenge batuye muri Uvira.

Iyi nama y’umutekano yahuje amoko yose yo muri Uvira, inzego zishinzwe umutekano, ubuyobozi bw’ingabo za LONI muri Congo, MONUSCO n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta, yagarutse ahanini ku butumwa bumaze iminsi bunyura ku mbuga nkoranyambaga bukangurira abantu kuzasenya amazu y’Abanyamulenge, kubica ndetse no kubirukana muri Uvira muri uku kwezi kwa Gatandatu .

Aba baturage bari bitabiriye iyi nama bamaganye ubu butumwa buhembera ubwicanyi n’inzagano. Bagaragaje ko nta kibazo amoko atuye muri Uvira afitanye kandi ko nta bwoko bakwiriye kwitirira umutwe wa M23 wabaye intandaro y’ibi bibazo bitewe n’imirwano ikomeje hagati yawo n’ingabo za Leta.

Iyi nama yateranye kandi mu gihe mu ntara ya Maniema ahitwa Kalima hari Umunyamulenge wicishijwe amabuye aratwikwa abandi bamburwa ibyabo bazizwa ko ari “Abanyarwanda” mu mpera z’icyumweru gishize.

Si mu Mujyi wa Uvira honyine bari kwamagana ubu butumwa bukangurira abantu kwica Abanyamulenge, Abatutsi cyangwa Abanyarwanda bari muri Congo, kuko na ministiri w’umutekano muri Congo n’abandi bantu batandukanye bakomeje kubyamagana nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika.

Ibi kandi byanagarutsweho n’Abakuru b’Ibihugu bihuriye muri Afurika y’Iburasirazuba, EAC baraye bafashe imyanzuro itandukanye ku mutekano wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Imwe mu ngingo zafashwe, ni uko amagambo ahembera urwango, ibikorwa by’urugomo bishobora kuganisha kuri Jenoside bikwiye guhita bihagarara.

Inzego z’umutekano za DR Congo, abaturage n’abayobozi.

Related posts

Wisdom School yahuje u Rwanda na Kenya hagamijwe kubaka umunyeshuri usobanukiwe kandi utewe ishema na Afurika.

N. FLAVIEN

Guverinoma nshya ihanzwe amaso na Perezida Tshisekedi ku kurandura M23 yateranye bwa mbere.

N. FLAVIEN

Rwamagana: Abatamba ibitambo mu Idini ya Islam basabwe kubanza kubyereka ba Veterineri.

N. FLAVIEN

1 comment

Gogo June 21, 2022 at 10:35 PM

Murakoze kuduha amakuru meza Kandi kugihe.

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777