Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Umutwe wa M23 watanze impuruza ku bitero bikomeye bya FARDC na FDLR.

Umutwe uvuga ko urwanira uburenganzira bw’abavuga ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, M23, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, wasohoye itangazo rivuga ko ingabo za Leta, FARDC, zifatanyije na FDLR, zimaze iminsi zitegura igitero simusiga, mu masaha macye ari imbere.

Binyuze mu muvugizi wayo, Major Willy Ngoma, M23 ivuga ko imitwe itandukanye y’igisirikare cya Congo, FARDC ndetse n’ibikoresho byayo byavuye ahantu hanyuranye byamaze kwegerezwa ahagomba kubera urugamba, ndetse ngo ingabo za Leta zamaze kwifatanya n’imitwe irimo na FDLR- FOCA, iyobowe na Col. Ruhinda.

Izi nyeshyamba za FDLR-FOCA ngo zajyanywe ahitwa Kasiza, naho inyeshyamba za NYATURA ziyobowe na Jean-Marie ariko zikaba zambara imyenda y’abantu bashinzwe kurinda Pariki ya Virunga (ICCN) bo bagiye ahitwa BIKENKE nk’uko iryo tangazo ryasinywe na Major Willy Ngoma ndetse rikanasangizwa na Bertrand Bisimwa ribivuga.

Uyu mutwe uvuga ko umenyesha amahanga n’abanyekongo bose ko FARDC ishaka kuwushozaho intambara yirengagije imyanzuro y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, UN Security Council, yasabye ko imirwano ihagarara bakayoboka ibiganiro bibera i Nairobi ndetse bikaba byaremejwe mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba, kandi na M23 ikaba ibirimo.

Itangazo rivuga ko M23 yemera ndetse igashimangira ko nta nzira yo gukemura ibibazo mu Ntaramba ishaka, ikifuza ko ibyo isaba bibonerwa igisubizo mu biganiro, bidaheza kuko ari byo byakwiga neza ibibazo bihari kandi bigakemurwa.

Umutwe wa M23 uvuga ko intambara, bizwi ko igira uyitsinda n’utsindwa, kandi nta kindi yagezaho uretse gutinza kubona ibisubizo bikwiye nk’uko byagiye bigenda.

Itangazo bivugwa ko ryasinyiwe i Sarambwe ku wa 03 Kamena, 2022 rivuga ko igihe M23 izaterwa yiteguye kwitabara no kurinda abantu bayo, ibi bikaba byiyongera ku bindi yatangaje ubwo yakurwaga mu birindiro bya Runyoni, aho yavuzeko idateze kuva ku butaka bwabo bwa Congo, ko ahubwo izarwana kugeza ku muntu wa nyuma.

Major Willy Ngoma (hagati), umuvugizi wa M23.

Related posts

Sudan: Umurwa mukuru wigaruriwe n’abasirikare barimo aba-Janjaweed.

N. FLAVIEN

Impamvu nyamukuru abayobozi ba sosiyete y’indege ya Congo Airways bahagaritswe.

KALISA

U Rwanda rwafashije Afurika y’Epfo gucyura imirambo y’abasirikare bayo baguye muri DR Congo barwana na M23.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777