Kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Ukuboza 2020, i Nyamirambo kuri stade ya Kigali guhera saa cyenda zuzuye hagombaga kubera umukino uhuza amakipe 2 y’abanyamugi ba Kigali bagombaga kwakira abanyamugi b’i Kampala. Ni umukino ubanza wo mu cyciro cya 2 cy’amajonjoro, gusa byaje kwemezwa ko uyu mukino utakibaye, KCCA iterwa mpaga y’ibitego 2-0.
Nk’uko byemejwe mu kanama kari gashinzwe gutegura uyu mukino, komiseri w’umukino n’abayobozi b’impande zombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu bemeje ko umukino utakibaye kubera KCCA yakomeje kugaragaramo umubare mwinshi w’abakinnyi banduye Covid19.
Ibi bivuzeko hagendewe ku itegeko ryihariye rigenga amarusahwa ya CAF muri ibi bihe bidasanzwe kubera icyorezo cya Covid19, igika gisobanura ibigendanye n’umubare muto ushoboka ntarengwa w’abakinnyi w’abakinnyi 15 ikipe igomba kuba yifashisha, KCCA ntiyari uwujuje bityo akanama gashinzwe gutegura uyu mukino kemeza mpaga y’ibitego 2 ku busa, AS Kigali ibyungukiramo.
Ubwo ibisubizo by’ibizamini byafatiwe i Kigali byasohotse, abandi bakinnyi babiri basanze banduye COVID-19, inkuru y’incamugongo kuri iyi kipe yo mu gihugu cya Uganda itaha ku mitima y’abakunzi bayo bari biteze ko iyi kipe yitwara neza imbere ya AS Kigali nk’uko byagenze umwaka ushize ubwo iyi kipe yasezererwaga na Proline FC.
KCCA yageze i Kigali ku cyumweru tariki ya 20 Ukuboza 2020, ifite abakinnyi 14 hiyongeyeho myugariro John Revita wasasekaye i Kigali kuri uyu wa mbere, mu gihe havugwaga ko umutoza wayo mukuru, Mike Mutebi n’abandi bakinnyi 12 banduye COVID-19.
Umukino wo kwishyura, ukaba uteganyijwe mu cyumweru kimwe kiri imbere, aho KCCA isabwa kuzatsinda uyu mukino n’ikinyuranyo cy’ibitego 3 kugira ngo ibashe kuba yasezerera As Kigali FC.