Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

AFCON 2021: Menya byinshi ku irushanwa rihuza ibihangage bya Afurika muri ruhago ribera muri Cameroon.

AFCON cyangwa se African Cup of Nations, ni irushanwa nyafurika rihuza Ibihugu bihatanira gutwara igikombe cya Afurika, ritegurwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika (CAF). Rikinwe muri uyu mwaka, nyuma yo gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19 cyakomeje kwibasira Umugabane wa Afurika n’Isi yose muri rusange.

• Afcon 2021 igomba kumara hafi ukwezi kose kuko itangira kuri uyu wa Gatandatu taliki 09 Mutarama 2022 ikazasoza 06 Gashyantare 2022.

• Video Assistant Referee (𝗩𝗔𝗥) cyangwa se uburyo bwa Videwo Bwunganira Umusifuzi, bwa mbere mu mateka, uyu mwaka buzakoreshwa mu mikino yose uko ari 52.

• 𝗖𝗔𝗙 yahisemo abasifuzi 24, abasifura bungirije 31, n’ abasifuzi 8 bazakora kuri VAR. Aba bose bava mu Bihugu 36, harimo umunyarwandakazi Salima Mukansanga uri mu bagore 4 batoranyijwe.

• Aba basifuzi babiri baturuka mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Amerika (CONCACAF).

• Uzegukana Afcon uyu mwaka azahabwa Million 5 z’amadorari ($5 Millions), ikipe ya 2 izegukana $2.75M, abatsinzwe muri 1/2 bazahabwa $2.2M. Uku kwiyongera kw’amafaranga kubaye nyuma y’imyaka 7 kuko muri 2015, ikipe yatwaye igikombe cya Afrika yahawe miliyoni imwe n’igice (1.5 $ )

• Umukino ufungura irushanwa uteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 09 Mutarama 2022, saa 16:00 ku masaha ya GMT, hagati ya Cameroon na Burkina Faso.

Uko amakipe agabanyije mu matsinda:

𝗜𝘁𝘀𝗶𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘆𝗮 𝗔
• Cameroon
• Burkina Faso
• Ethiopia
• Capé Verde
𝗜𝘁𝘀𝗶𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘆𝗮 𝗕
• Senegal
• Zimbabwe
• Guinea
• Malawi
𝗜𝘁𝘀𝗶𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘆𝗮 𝗖
• Morocco
• Ghana
• Comoros
• Gabon
𝗜𝘁𝘀𝗶𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘆𝗮 𝗗
• Egypt
• Nigeria
• Guinea-Bissau
• Sudan
𝗜𝘁𝘀𝗶𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘆𝗮 𝗘
• Algeria
• Sierra Leone
• Equatorial Guinea
• Ivory Coast
𝗜𝘁𝘀𝗶𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘆𝗮 𝗙
• Mali
• Tunisia
• Gambia
• Mauritania

Hirya no hino, benshi bakomeje kugaruka ku mazina y’amakipe bavuga ko ashobora gutwara igikombe cyangwa se akaba yagera kure. Ayo mazina ni: Algeria, Senegal, Egypt, Cameroon, Mali, Tunisia, Morocco, Ivory Coast ndetse na Nigeria na Ghana nazo ngo zitajya ziburira.

Ubwoko bw’umupira watoranyijwe muri iyi Afcon ni ‘Umbro Toghu’.

Umusifuzikazi w’umunyarwanda ari mu bazasifura iyi mikino.

Related posts

Mu byishimo byinshi, M23 yinjiye rwagati mu Mujyi wa Kitchanga [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Bujumbura: Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yategetse impande zihanganye muri DRC guhagarika imirwano.

NDAGIJIMANA Flavien

Ibintu bishobora kwangiza intangangabo bikaba byanatera ubugumba.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment