Umwarimu wigisha mu Karere ka Nyaruguru arakekwaho icyaha cyo kwica mugenzi we witwa Ndabakuranye Bonaventure amukibise icupa mu mutwe ubwo basangiraga inzoga mu kabari.
Iri shyano ryabereye mu kabari kari mu isanteri yo mu Iviro, Akagari ka Nyagisozi, Umurenge wa Nyagisozi ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 12 Ukwakira 2022.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Byukusenge Assoumpta, yabwiye Igihe ko Ndabakuranye Bonaventure yari asazwe yigisha kuri G.S Nyantanga naho ukekwaho kumukubita icupa yigisha kuri G.S Nkakwa.
Amakuru y’ibanze avuga ko abo barimu bombi bavuye ku kazi bakajya gusangira agatama mu kabari, hanyuma ngo baza gushyamirana.
Bari mu kabari, ngo bagiye impaka baza kurwana maze Ndabakuranye Bonaventure akubitwa icupa mu mutwe na mugenzi we arakomereka bikomeye.
Akimara gukomereka yahise ajyanwa kwa muganga ku bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB biri i Huye ngo avurwe ariko bigeze nijoro ashiramo umwuka.
Ukekwaho kumukubita icupa yahise atabwa muri yombi, kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi kugira ngo hakorwe iperereza.