Guverinoma ya Mozambique yemeje ko izatanga inkunga yose ikenewe yo gufasha Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu kugirango zikomeze kugarura ituze n’umutekano mu ntara ya Cabo Delgado.
Ibi bibaye mu gihe Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wakomeje gushyiraho amananiza bijyanye n’inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero wahaga RDF, muri ubu butumwa.
Ibi byatumye u Rwanda rugirana ibiganiro na Mozambique birangira iki gihugu cyemeye kwishyura ikiguzi cy’ubutumwa bwa RDF i Cabo Delgado kugira ngo bukomeze.
Mbere y’uko haba ibi biganiro, u Rwanda rwari rwatangaje ko mu gihe hataboneka inkunga yo gukomeza ubu butumwa bw’Ingabo zarwo, rwiteguye kuzikura muri Mozambique.
Mozambique isa n’iyari yaracecetse, yaje kwemeza ko koko izajya itanga inkunga yose ikenewe yo gufasha Ingabo z’u Rwanda gukomeza ubutumwa zirimo muri iki gihugu.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Mozambique, Inocêncio Impissa, yagaragaje ko iyi nkunga igiye gutangwa kuko Ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu zibafitiye akamaro ndetse zibafasha kubona umwanya wo gukomeza kwitoza.
Yagize ati: “Ntabwo nzi igiciro cyangwa igihe bazamara inaha ariko amasezerano azanozwa neza mu gihe kizaza, gusa kugira izi ngabo bifasha igihugu gukomeza kwiyubaka no kubaka ubushobozi.”
Yakomeje avuga ko “Ibi biduha umwanya wo gushyira ku murongo ingabo zacu binyuze mu kuzongerera ubushobozi, ibikoresho, ikoranabuhanga mu gihe kandi tugakomeza kubona umusaruro w’ubufasha bwa gishuti bwo kurinda umutekano mu karere.”
U Rwanda rumaze imyaka itanu rwohereje Ingabo n’Abapolisi muri Mozambique ku butumire bw’icyo gihugu, guhera mu ntangiriro za Nyakanga 2021, ndetse habarirwa yo Abasirikare n’abapolisi barenga 6.300.
Ubu butumwa bugamije gufasha Mozambique guhashya imitwe y’iterabwoba n’inyeshyamba mu Ntara ya Cabo Delgado.
Kuva ubu butumwa bwatangira, bumaze gutanga umusaruro ukomeye kuko ibyihebe byari byarigaruriye iyi ntara, byahashyijwe ku kigero gikomeye mu bice bigenzurwa n’u Rwanda, abaturage bongera gusubira mu byabo.

