Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Imikino Politike Ubuzima Umutekano

DR Congo: Igisasu cyatewe kuri stade rwagati mu Mujyi wa Goma [Video].

Nyuma y’amakuru yakomeje gucicikana ko umwe mu basirikare ba Leta yarashe ku bushake kuri Stade akica abantu, ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwatangaje ko igisasu cyarashwe by’impanuka cyaguye kuri “Stade de l’Unité” mu mujyi wa Goma kigahitana umuntu umwe, abarenga 10 bagakomereka.

Kuri uyu wa Kane tariki 28 Nzeri 2023, ahagana saa kumi z’umugoroba (16h00) nibwo iki gisasu cyavuye ku mbunda y’umusirikare wa Leta (FARDC) wari uri ku modoka ya gisirikare ubwo yari yicetse (ikubise mu kinogo-icyobo) mu muhanda.

Bamwe mu bari bari hafi y’iyi stade babyiboneye n’amaso, bavuga ko hahise haba impagarara ubwo bari bamaze kumva icyo gisasu no kumenya ko hari abo cyaba cyambuye ubuzima.

Mu Itangazo ryasohowe n’umuvugizi wa gisirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume Njike Kaiko, hagaragaramo ko mu bakomeretse harimo n’uwo musirikare wari ufite iyo mbunda ya RPG-7 igisasu cyavuyeho.

Nta makuru y’urundi rwego rutari urwa Leta aratangazwa ku bakomeretse cyangwa abapfuye. Nta bisobanuro byisumbuyeho byatanzwe k’uburyo icyo gisasu cyavuye ku mbunda. Amakuru y’ibinyamakuru muri DR Congo avuga ko mu bakomeretse harimo abakinnyi b’ikipe ya FC Likonji bari bari mu kibuga bakina.

Guverineri w’agateganyo w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Gen. Maj. Peter Cirimwami yihanganishije abagizweho ingaruka, aboneraho guasaba rubanda gukomeza kurangwa n’ituze bitinda ibikorwa bitiza umurindi umwanzi ukomeje guhungabanya Uburasirazuba bw’Igihugu cyabo.

Abakurikiranira hafi ibibera mu Burasirazuba bwa DR Congo bo bagaragaje ko ibivugwa na Leta ari ukubeshya no gukomeza gushimangira intege nke kuko ngo uburyo imbunda zikozemo zigira uburyo bwo kuzifunga no kuzifungura, ku buryo ngo zidashobora gupfa kwirasa, ibyo bemeza ko bibaye ari uko biri zaba zaramaze abantu.

Ibi bibaye mu gihe i Goma hashize igihe hari uburakari mu baturage nyuma y’uko abasirikare bo mu mutwe urinda umukuru w’Igihugu (GR) barashe ku bushake mu baturage bo mu itsinda ryitwa Wazalendo bari bagiye kwigaragambya tariki 30 z’Ukwezi kwa 8 bakica abagera kuri 57 (abo Leta yemeye) n’ubwo imiryango Iharanira Uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse n’abaturage ubwabo bemeza ko hishwe abarenga 156.

Magingo aya, bamwe mu basirikare bashinjwa kugira uruhare muri ubu bwicanyi barimo kuburanishwa, naho imwe mu mirambo y’abishwe igera kuri 56 ikaba yarashyinguwe mu cyumweru gishize, mu gikorwa cyateje impagarara kuko hari abakomeje kubura ababo bakaba bakeka ko baba barashyinguwe mu ibanga rikomeye mu Kigo cya gisirikare cya Katindo mu rwego rwo guhisha ukuri no gusibanganya ibimenyetso.

Hifashishijwe uburyo butandukanye burimo na moto mu kujyana abakomerekejwe n’iki gisasu ku Bitaro bikuru by’Intara bikorera i Goma/Photo Internet.
Bamwe mu bakomeretse bari barembye cyane ku buryo bashobora gupfa/Photo Internet.

Related posts

Andrew Mwenda uvuga rikijyana muri Uganda yagaragaje ko M23 atari ikibazo cy’u Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Imitwe yitwaje intwaro muri DR Congo igiye kurandurwa n’Ingabo zihuriweho z’akarere.

NDAGIJIMANA Flavien

Amatsinda y’amakipe azakina shampiyona y’icyiciro cya kabiri yamenyekanye

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment