Ku munsi wa mbere w’inama ihuza abayobozi ba Afurika na Amerika hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu kirere hagati ya Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ibihugu bibiri bya Afurika; ari byo u Rwanda na Nijeriya.
Ibi Bihugu bya Afurika bibaye ibya mbere bishyize umukono kuri ayo masezerano. Umuyobozi w’ikigo cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ibijyanye n’ibyogajuru n’ubumenyi bw’ikirere, Bill Nelson yavuze ko aya masezerano agamije gushyigikira ikoreshwa neza ry’ikirere no guhangana n’ibibazo byugarije Isi muri iki kinyejana cya 21.
Aya masezerano azwi nka “Artemis” agamije kugena uburyo Ibihugu byo ku Isi bikoresha neza ikirere igihe bikora ubushakashatsi mu kirere.
Ku ruhande rw’u Rwanda, aya masezerano yashyizweho umukono na Colonel Francis Ngabo uyobora ikigo gishinzwe isanzure na ministiri wa Nijeriya ushinzwe ikoranabuhanga imbere y’umuyobozi wa NASA, Bill Nelson.
Muri uwo muhango Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yibukije ko u Rwanda rwashinze ikigo gishinzwe isanzure mu myaka ibiri ishize kugirango gifashe mu gukora ubushakashatsi buzafasha mu iterambere ry’Igihugu.
Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye na Leta zunze Ubumwe za Amerika buzafasha mu guteza imbere umuvuduko w’ubushakashatsi mu by’ikirere. Muri uyu muhango harimo kandi Perezida Paul Biya wa Kameruni.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza hateganijwe kandi inama ku mahoro n’umutekano n’indi ihuza abahagarariye Sosiyete Sivili mu Bihugu bya Afurika.
Iyi nama y’abayobozi ba Afurika na Amerika ni iya kabiri ibaye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Iyambere yabaye mu 2014. Icyo gihe yari yatumijwe na Perezida Barack Obama.
Amakuru Ijwi rya Amerika rikesha ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Leta zunze Ubumwe za Amerika avuga ko iki Gihugu kiteguye gutanga inkunga ingana na miliyari 55 z’amadolari mu gihe cy’imyaka itatu agamije mu gufasha mu iterambere rya Afurika.
Kuri uyu wa Gatatu ni bwo biteganijwe ko Perezida Joe Biden abonana n’abayobozi ba Afurika mu nama izaba yiga ku bucuruzi n’ishoramari hagati ya Amerika n’Umugabane wa Afurika.
Mu byo abayobozi ku mpande zombi bifuza kugeraho muri iyi nama nk’uko tubikesha Perezidansi ya Amerika, ni ukurushaho kunoza umubano mu bucuruzi, ishoramari, guteza imbere demukarasi n’uburenganzira bwa muntu.
Amakuru agera ku Ijwi rya Amerika avuga ko muri iyi nama, Perezida Biden azashyigikira kwinjiza Afurika mu muryango w’ibihugu bikize ku isi bizwi nka G20. Iyi nama yatumiwemo abayobozi 49 ba Afurika n’umuyobozi w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

