Icyo cyemezo kitezweho gutuma umushinga w’itegeko wari umaze igihe ugibwaho impaka nyinshi ushobora kwemezwa ugatangira gushyirwa mu bikorwa, nubwo hari ibihugu bimwe byagaragaje impungenge byari bifite kuri uwo mwanzuro.
Bimwe mu bihugu by’i Burayi byari byarwanyije iki gitekerezo byavugaga ko guhagarika kugura peteroli n’ibiyikomokaho biva mu Burusiya bishobora guteza izamuka rikabije ry’ibiciro by’ingufu, bikagira ingaruka ku bukungu no ku mibereho y’abaturage babyo.
Iyi gahunda ya EU ntigarukira gusa kuri peteroli, kuko biteganyijwe ko no guhagarika umuyoboro wa gaz ituruka mu Burusiya bizatangira ku wa 30 Nzeri 2027, bityo Burayi ikarushaho gushaka andi masoko y’ingufu atandukanye.
Mu gihe iri tegeko rizaba rimaze kwemezwa burundu, ibihugu binyamuryango bya EU bizasabwa kujya bisuzuma neza inkomoko y’ibikomoka kuri peteroli byinjira ku masoko yabyo. Igihugu cyangwa ikigo kizananirwa kubahiriza ayo mabwiriza gishobora kujya gihanishwa amande akomeye, arimo kugera kuri miliyoni 2.96 z’amadolari ku bantu ku giti cyabo, ndetse na miliyoni 40 z’amayero ku bigo binini.
Uyu mwanzuro uzemezwa hifashishijwe ubwiganze bw’amajwi, nubwo ibihugu nka Hongrie na Slovakia byawamaganiye kure. Ibyo bihugu bivuga ko bishingikiriza cyane ku bikomoka kuri peteroli byo mu Burusiya, bityo ko kubihagarika byatuma ibiciro by’ingufu bitumbagira, bigashyira mu kaga imibereho y’abaturage babyo.
Slovakia yo yatangaje ko ishobora no kujyana iki kibazo mu Rukiko rw’Ubumwe bw’u Burayi, igaragaza ko itanyuzwe n’icyo cyemezo.
Ni mu gihe kandi ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Burayi byatangiye kwiyongera kuva EU yatangira kugabanya no guhagarika ibituruka mu Burusiya, mu rwego rwo guhana icyo gihugu kubera intambara cyagabye kuri Ukraine.

