Amizero
Amakuru Hanze Politike Umutekano

Guinea Conakry: Perezida Alpha Conde yahiritswe ku butegetsi n’abasirikare kabuhariwe [VIDEO].

Kuri iki Cyumweru tariki 05 Nzeri 2021, Perezida Alpha Conde usanzwe ayobora Guinea Conakry yahiritswe ku butegetsi, amafoto yagaragaye akaba yamwerekanye ari mu maboko y’Ingabo zidasanzwe.

Itegeko Nshinga n’inzego z’ubuyobozi byasheshwe.
Ibintu bikomeje guhinduka buri kanya muri Guinea Conakry, Igihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika cyahiritswemo ubutegetsi mu buryo butunguranye kuri iki Cyumweru.

Perezida Alpha Conde yahiritswe ku butegetsi ndetse ahita atabwa muri yombi n’abasirikare bo mu rwego rudasanzwe, Groupement des Forces specials (GPS) ruyobowe na Lieutenant-colonel Mamady Doumbouya.

Uyu Doumbouya yahise ajya kuri Televiziyo y’Igihugu yemeza ko bahiritse Alpha Conde wari umaze imyaka 11 ku butegetsi, kandi avuga ko basheshe Guverinoma, Itegeko Nshinga, Inteko Ishinga Amategeko kandi ko imipaka ifunze.

Nubwo izina rye ritazwi cyane mu ruhando rwa Politiki, Doumbouya ni umwe mu basirikare bari bakomeye kandi bizewe cyane na Alpha Conde. Uyu mugabo hari amakuru yatangajwe avuga ko afitanye umubano wihariye na Colonel Assimi Goita na we uherutse guhirika ubutegetsi muri Mali.

Mamady Doumbouya yavuze ko nyuma yo guhirika ubutegetsi, hashyizweho Komite ishinzwe iterambere ari nayo igomba kuyobora igihugu mu gihe cy’inzibacyuho, Comité national du rassemblement et du développement, CNRD.

Doumbouya yahoze mu ishami ry’ingabo z’u Bufaransa rikunze kujyamo abanyamahanga, rizwi nka legionnaire. Yakuwe muri izi ngabo mu 2018 ubwo muri Guinée hashyirwagaho umutwe w’ingabo zidasanzwe, ahita ahabwa no kuwuyobora.

Uyu musirikare kandi bivugwa ko yari inshuti y’akadasohoka ya Colonel Goita uherutse guhirika ubutegetsi muri Mali. Bahuriye mu bitero bitandukanye bigamije guhashya iterabwoba mu bihugu nka Mali, Côte d’Ivoire na Burkina Faso, biri mu gace ka Sahel.

Lt Col Doumbouya kandi akomoka mu bwoko bw’aba- Malinké, buboneka mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika na Mali irimo.

Kubera gukomera k’urwego rwa GPS Doumbouya yari ayoboye, mu minsi ishize basabye kwigenga aho kugengwa n’izindi nzego z’igisirikare cya Guinée, nubwo Minisiteri y’Ingabo yabyanze.

Mu Kwezi kwa Gatanu(Gicurasi) uyu mwaka wa 2021, byatangajwe ko Doumbouya yafunzwe ariko ntabwo byigeze byemezwa.

Perezida Alpha Conde wahiritswe ku butegetsi ari mu maboko y’ingabo zigize GPS, ndetse ibinyamakuru birimo Deutsche Welle byatangaje ko hari n’abandi bayobozi bakuru bafashwe n’izo ngabo.

Nubwo abagize GPS bamaze gutangaza ko bafashe ubutegetsi, haracyari urujijo ku ruhande ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu zihagzemo, dore ko zabanje kurwana n’iza GPS mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru.

Perezida Conde akikijwe n’abasirikare bamuhiritse

Related posts

Urunturuntu hagati ya Kenya na DRC nyuma y’Ihuriro rishya ry’uwahoze ayobora Komisiyo y’amatora.

N. FLAVIEN

Miliyari 103Frw zigiye gushorwa mu kubaka Ibitaro bya Ruhengeri bizaba ari mpuzamahanga.

N. FLAVIEN

CG (Rtd) Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yahagaritswe ku mirimo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777