Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Imikino

Tour de France 2021: Mu mbeho y’ubutita n’imvura nyinshi O’Connor yegukanye agace ka 9

Urugendo rw’ibilometero 21 mu misozi iherereye mu gace kitwa Tignes mu ntara ya Savoie mu gihugu cy’Ubufaransa mu isiganwa rya Tour de France kuri iki cyumweru ryari rigeze ku gace karyo ka 9 rwaranze n’imbeho nyinshi ndetse n’imvura, aho Ben O’Conor ukomoka muri Australia usanzwe uzwi cyane mu kubasha ahazamuka yegukanye aka gace bigatuma nawe atangira kubarwa mu bashobora kwegukana iri rushanwa.

Ikipe ya UAE Emirates niyo iza ku isonga mu kugira benshi bahatanira kwegukana iri rushanwa aho umukinnyi wayoTadej Pogacar wegukanye iri rushanwa umwaka ushize akaba yaranegukanye agace ka 8 ku munsi w’ejo akomeje kuba ayoboye abandi aho uyu munsi ari nawe uraranye umwambaro w’umuhondo. Ben O’Connor ukinira Citroen AG2R we yahise aza ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange avuye ku mwanya wa 14 yari yarayeho nyuma y’agace ka 8.

O’Connor yegukanye aka gace karimo umuzamuko ukomeye kuko mu bilometero 21 abasiganwa bagiye harimo umuhanda w’ibilometero 12 ufite ubuhaname bwa 7.7%. Uyu mugabo akaba yagatwaye acitse abo bari kumwe mu gikundi barimo Nairo Quintana na Sergio Higuita bakomoka muri Colombia, basaga nkaho bamurya isataburenge.

Insinzi y’uyu munsi O’Connor yayituye bagenzi bakinana mu ikipe ya Citroen AG2R, umuryango we ndetse n’umukunzi we.

Nubwo kuva iri siganwa ryatangira mu gihugu cy’u Bufaransa hakomeje kugaragara ibipimo by’ubushyuhe biri hasi cyane, uyu munsi wasaga nkaho ari umwihariko kuko igipimo cy’ubushyuhe cyari munsi ya  degre 10 mu gipimo cya Celisius kuva isiganwa ritangira kugera rirangiye.

Ikirere cyasaga nabi cyane mu nzira inyura mu misozi ya Alpes

Iri siganwa ni rimwe mu masiganwa amaze igihe kuko riri kuba ku nshuro ya 108. Uyu mwaka hazakinwa uduce 21 twose hamwe turi ku ntera y’ibilometero 3,414.4. Abasiganwa bose batangiye ari 184 bakinira amakipe 23 atandukanye.

Dore rero imbonerahamwe igaragaza urutonde rusange nyuma y’agace ka 9 kakinwe kuri uyu munsi:

UmwanyaAbasiganwaIgihe barushanwa
1.Tadej Pogacar (UAE Team Emirates)
2.Ben O’Connor (AG2R Citroën)+2’01”
3.Rigoberto Uran (EF Education – Nippo)+5’18″‘
4.Jonas Vingegaard (Jumbo Visma)+5’32”
5.Richard Carapaz (INEOS-Grenadiers)+5’33”
6.Enric Mas (Movistar)+5’47″‘
7.Wilco Kelderman (Bora-Hansgrohe)+5’58″‘
8.Alexey Lutsenko (Astana)+6’12″‘
9.Guillaume Martin (Cofidis)+7’02″‘
10.David Gaudu (Groupama-FDJ)+7’22″‘
11.Pello Bilbao (Bahrain – Victorious)+8’38”
12.Mattia Cattaneo (Deceuninck – Quick Step)+11’38”
13.Aurélien Paret-Peintre (AG2R Citroën)+11’54”
14.Dylan Teuns (Bahrain – Victorious)+20’54”
15.Esteban Chaves (BikeExchange)+22’22”
16.Nairo Quintana (Arkea Samsic)+24’25”
17.Franck Bonnamour (B&B Hotels)+25’07”
18.Wouter Poels (Bahrain – Victorious)+25’59”
19.Louis Meintjes (Intermarché – Wanty G.)+26’40”
20.Wout Van Aert (Jumbo-Visma)+27’23”

Related posts

DR Congo: Nyuma ya Bunagana, M23 yigaruriye undi mupaka wa Kitagoma ihamagarira abahunze gutaha.

N. FLAVIEN

Gakenke: Akanyamuneza ni kose ku batuye n’abagenda u Bukonya kubera ikorwa ry’umuhanda Gicuba- Janja [AMAFOTO].

N. FLAVIEN

General James Kabarebe na bagenzi be 11 bashyizwe na Perezida Kagame mu kiruhuko cy’izabukuru.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777