Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Euro2020: France isezerewe na Swiss kuri penaliti

Mu mukino wa 6 wa 1/8 wabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Kamena 2021, France isezerewe na Swiss kuri penaliti (5-4) nyuma yo kugwa miswi 3-3 ku kibuga Arena Nationala ho mu mugi wa Bucharest, busanga Spain yasezereye Croatia mu minota 30 y’inyongera.

Umukino wahuje amakipe y’Ibihugu by’Ubufaransa n’Ubusuwisi bahatanira itike ya  ¼ cy’irangiza muri Euro 2020, Ubusuwisi busezereye Ubufaransa kuri penaliti (5-4) nyuma yo kunganya ibitego 3 kuri 3.

Ku ruhande rwa Swiss, ni ibitego byinjijwe na Haris Seferovic (2) ku munota wa 15 ndetse n’uwa 81 ndetse n’igitego cya Mario Gavranovic yinjije ku munota wa 90.

Ibitego by’Ubufaransa butengushye benshi byatsinzwe na Karim Benzema watsinze ibitego 2, ku munota wa 57 n’uwa 59 ndetse na Paul Pogba watsinze igitego cy’ishoti riremereye ku munota wa 75.

Ubwo 90 isanzwe y’umukino yari irangiye amakipe yongerewe iminota 30 y’inyongera ngo yisobanure ariko iyi nyongera irangira nta kipe ibashije kuboneza mu nshundura z’indi.

Ku ruhande rwa Swiss, Penaliti zose zinjijwe neza na Mario Garvanovic, Fabian Schaer, Manuel Akanji, Ruben Vargas, ndetse na Admir Mehmed.

Ku ruhande rwa France, penaliti 4 zinjijwe na Paul Pogba, Olivier Giroud, Marcus Thuram, Presnel Kipembe mu gihe Kylian Mbappe wateye penaliti yanyuma igakurwamo n’umunyezamu wa Swiss Yan Sommer.

Muri ¼ Cy’irangiza, Swiss izacakirana na Spain yasezereye Croatia iyitsinze ibitego 5-3. Ni nyuma yo kunganya 3-3 mu minota 90 isanzwe y’umukino gusa Spain ikaza gukomeza itsinze ibindi bitego 2 mu minota 30 y’inyongera.

Amafoto:

Seferovic atsinda igitego cya mbere
Benzema Yishyura igitego cya mbere
H. Lroris yakuyemo Penaliti hagati mu mukino
Haris Seferovic atsinda igitego cya 2
Pogba aterura umupira
… areba uko biri bugenda
Umupira mu rushundura
Mario Gavranovic niwe watsinze icya 3
Kylian Mbappe yahushije penaliti yanyuma
Umutoza Didier Deschamp nyuma yo gusezererwa
Byari ibyishimo byinshi i Zurich
Byari agahinda kenshi i Paris mu Bufaransa
Ruhago…

Related posts

Tariki nk’iyi muri 2024 Daniela wamamaye mu magare yanizwe n’ibiryo yitaba Imana.

KALISA

Ferwafa yisubiyeho itangaza ko Stade Umuganda yemerewe kongera kwakira imikino.

N. FLAVIEN

Miliyari 103Frw zigiye gushorwa mu kubaka Ibitaro bya Ruhengeri bizaba ari mpuzamahanga.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777