Mu gihe Uganda kimwe n’ibindi bihugu bimwe na bimwe bya Afurika bibangamiwe n’inkubiri nshya y’icyorezo cya COVID-19 isa naho igarukanye ubukana budasanzwe, ibitaro bitandukanye byo muri icyo gihugu birashinjwa gushaka inyungu y’umurengera ku bahuye n’isanganya ryo gufatwa n’iyi kabutindi.
Iki gihigu cya Uganda ni kimwe mu bihugu 12 byo muri Afurika biri kugerwaho cyane n’inkubiri ya gatatu y’icyorezo cya covid 19. Amakuru atangwa n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, ishami rikorera ku mugabane w’Afrika aravuga ko kuri uyu mugabane iki cyorezo gisa naho kigarukanye imbaraga zidasanzwe kikananegekaza cyane uwo kigezeho.
John Nkengasong, ni umuyobozi w’ikigo nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (CDC Africa) kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko ubwoko bushya bwa COVID 19 bumaze kumenyekana ku izina rya Delta buri gusakara hirya no hino muri Afurika kandi bufite ubukana buri hejuru.
Ku mugabane w’Afurika, abantu bari munsi ya 1% gusa nibo bamaze guhabwa urukingo rwa COVID-19 uko bikwiye. Ni mu gihe mu igihugu cya Uganda ubwaho abamaze guhabwa uru rukingo bari munsi ya 1% mu gihe iki gihugu gituwe n’abarenga miliyoni 44.
Amakuru dukesha ibitangazamakuru nka Euronews ndetse na Aljazeera avuga ko ibitaro bitandukanye byo mu gihugu cya Uganda cyane cyane mu murwa mukuru wa Kampala bifite ikibazo mu kubona amacupa y’umwuka wa Oxygen ahagije yo guha abarwayi ba COVID-19. Ni mu gihe kandi no kubona umwanya wo kuryamamo ku barwayi bamwe na bamwe nabyo ari ingorabahizi.
Nubwo kubanza gusaba amafaranga umurwayi mbere yuko atangira kwitabwaho muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Uburasirazuba bisanzwe bisa naho ari akamenyero, kuri ubu abenshi bafite umujinya n’agahinda kuko ibyo bari gukorerwa bari kubifata nko gushaka kubyaza inyungu ibyago bya benshi.
Uwitwa Daniel Kalinaki, umwe mu banditsi b’ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda yavuze ko bitewe n’umubare muto w’abafite ubwishingizi mu kwivuza muri Uganda, ubu kubona ubuvuzi mu gihe urwaye COVID-19 bisa naho byabaye bihariwe abishoboye gusa.
Yagize ati: “Icyo nibaza ni ukuntu ibintu byahindutse bikava ku buryo umuntu yashoboraga kuza kwivuza akishyura ayo afite andi akazayishyura agarutse kugeza ubwo bibaye ko umuntu bamuvura gusa ari uko ibiro bishinzwe ibaruramari n’icungamutungo mu bitaro bimaze kwemeza ko nta kibazo na gito ufite.”
Muri iki gihugu, benshi mu banyagihugu nta cyizere bagirira ibitaro bya Leta, aho bavuga ko batangazwa n’ukuntu akenshi ibi bitaro biba bidafite ibikoresho bihagije, n’ibihari ugasanga bishaje. Ibi kandi ni ukugeza ku bayobozi b’igihugu aho usanga abenshi bivuriza mu bitaro byo mu mahanga. Benshi mu batuye muri Uganda usanga bivuriza mu bitaro byigenga kuva aho abashoramari bigenga baherewe uburenganzira bwo gushora ayabo mu buvuzi.
Bamwe mu bayobozi b’ibitaro byigenga muri Uganda babashije kuvugana na Euronews dukesha iyi nkuru bavuze ko igituma amafaranga baca abarwayi ba COVID-19 agenda yiyongera harimo ko kwita ku murwayi w’iki cyorezo bihenze cyane kandi bikaba birimo ingaruka nyinshi.
Ni mu gihe abayobozi bashinzwe ubuzima ku rwego rw’igihugu bavuga ko bagiye gutangira iperereza kuri ibi byo kwaka amafaranga y’umurengera abarwayi ba COVID-19.
Ibi bije mu gihe mu cyumweru gishize amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yakomejwe cyane muri Uganda guhera mu cyumweru cyashize ubwo amashuri yafungwaga hakanashyirwaho umukwabu udasanzwe mu masaha y’ijoro. Imodoka zifite imizigo ndetse n’izitwaye abarwayi b’indembe cyangwa abakozi bafite akazi kihutirwa nizo zemerewe gutambuka mu mihanda gusa.