Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Ubukungu Ubuzima Umutekano

Byifashe bite ku munsi wa mbere w’ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna [AMAFOTO]

Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda mu Turere twa Gicumbi na Kabale, wafunguwe kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022, nyuma y’imyaka isaga itatu ufunze, ariko mu buryo butunguranye kugeza ku gicamunsi cyo kuwa mbere abawambutse ni bacye cyane, nabo bari bavuye muri Uganda baza mu Rwanda.

Abanyamakuru benshi bo mu Bihugu byombi (Rwanda-Uganda) bakimara kumenya iby’ifungurwa ry’uyu mupaka bahise baza Gatuna/Katuna. Bamwe muri bo baraye ahari ama centres y’ubucuruzi yegereye uyu mupaka ngo bucye batangaza iyi nkuru ikomeye.

Kuva kuwa gatandatu, ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bagaragaje amashyushyu batewe no gufungurwa k’uyu mupaka n’isura nshya y’umubano hagati y’Ibihugu bivandimwe.

Mu buryo bamwe bashobora kwita ko butunguranye nyamara abandi bakabifata nk’amakenga, urujya n’uruza rwari rwitezwe kuwa mbere ntirwabonetse. Bamwe bati: “Burya iyagukanze ntiba inturo” abandi bati: “Burya ahanyereye ntihuma” n’ibindi. Ibi bikaba bivugwa hagaragazwa amakenga abantu bafite kuko nk’abanyarwanda batapfa kwizera neza ko hakurya muri Uganda ishyamba ari ryeru.

Ku ruhande rwa Uganda naho bijya kuba uko, n’ubwo ho abaturage bavuze ko babanje kubabuza kwambuka bababwira ko mu Rwanda bataratangira kubakira.

Ku ruhande rwa Uganda kandi, imirimo yo kubaka umupaka ntirarangira, umuhanda wuzuye ibyondo ku buryo n’imodoka nke zashoboye kwambuka zimwe zagiye ziheramo, bitandukanye no ku ruhande rwa Gatuna mu Rwanda, aho imirimo yose yaba kubaka umupaka ndetse n’imihanda myiza igezweho yarangiye cyera.

Mu masaha ya saa tanu, itsinda rito ry’abakozi bashinzwe umupaka ku ruhande rwa Uganda baje ku ruhande rw’u Rwanda bavugana na bagenzi babo umwanya mutoya.

Kuva mu gitondo, umugore n’umwana umwe bambutse umupaka wa Gatuna bajya hakurya muri Uganda bivugwa ko bari bafite icyangombwa cyihariye ‘special pass’ cyatanzwe n’abashinzwe ububanyi n’amahanga mu Rwanda.

Umuvugizi wungirije wa Leta, bwana Alain Mukurarinda, yavuze ko n’ubwo umupaka wafunguwe abanyarwanda bakwiye gukomeza kwitwararika kwambuka kuko uretse n’ibyari byatumye babuzwa kwambuka, icyorezo Covid-19 nacyo gikomeje kuyogoza Isi, bityo abantu bakaba bakwiye gukomeza kubahiriza amabwiriza arimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Kugeza saa sita z’amanywa, ikamyo imwe y’imizigo ya ‘plaque’ ya Uganda niyo yavuye mu Rwanda irambuka ijya hakurya.

Abari ku mupaka bibazaga ibiri kuba, mu gihe abashinzwe umupaka nta makuru batangaga.

Mbere gato ya saa sita z’amanywa, itsinda rya mbere ‘rinini’ rigizwe n’abagore batatu n’umugabo umwe bavuga ikinyarwanda bageze ku mupaka w’u Rwanda bavuye hakurya muri Uganda.

Uyu mugabo utifuje gutangaza izina yavuze ko yari aherekeje aba baje gushyingura ngo arebe ko bambuka kugira ngo na we ubutaha azaze yambuke.

Abanyamakuru benshi ku mupaka, ku ruhande rw’u Rwanda, bari bategereje kuganira n’urwego rw’abinjira n’abasohoka ariko iyi gahunda bamenyeshejwe ko itakibereye aho.

Umupaka wa Gatuna ku ruhande rw’u Rwanda na Katuna ku ruhande rwa Uganda, ni umupaka ukoreshwa cyane n’Ibihugu byombi kuko Uganda iwukoresha ijyana ibicuruzwa byayo mu Bihugu by’u Rwanda, Burundi na DR Congo.

U Rwanda narwo rukoresha uyu mupaka mu kohereza ibicuruzwa hanze rukoresheje umuhora wa ruguru ndetse rukanawifashisha rwinjiza ibyo rwinjiza binyuze mu muhora wa ruguru.

Uyu mupaka ufunguwe nyuma gato y’uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, imfura ya Perezida Yoweli Kaguta Museveni, akaba n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, akaba n’umujyanama wihariye wa se mu by’umutekano. Uru ruzinduko yagiriye mu Rwanda, yahuye na Perezida Paul Kagame, batangaza ko ibiganiro byabahuje byabaye ingirakamaro.

Imvura yari nyinshi cyane.

Related posts

Tour de France: Mark Cavendish yegukanye agace ka 13 ashyikira Eddy Merchx’s (Video)

NDAGIJIMANA Flavien

RD Congo na Kenya byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare.

NDAGIJIMANA Flavien

Rwamagana: RBC yagaragarije urubyiruko intwaro ikomeye yo kurinda ubuzima bwabo SIDA.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment