Amizero
Amakuru Imikino

Umunyezamu wa Rayon Sport n’Amavubi Kwizera Olivier yatawe muri yombi.

Kwizera Oliver usanzwe akina arinda izamu mu ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, Rayon Sports, n’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’ Ubugenzacyaha, RIB, aho akurikiranyweho ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Kamena, nibwo amakuru y’itabwa muri yombi rya Kwizera Olivier yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga.

Bamwe mu banyamakuru bakora ibiganiro bya Sport kuri Radio TV 10 kuri Instagram banditse bavuga ko ubwo abandi bakinnyi b’Amavubi bari mu mukino wa gicuti na Central Africa(warangiye Amavubi y’u Rwanda atsinze Central Africa bibiri ku busa), Kwizera Oliver n’abapambe be bari bibereye mu zabo baguguna umugongo w’ingona. Uwanditse yakomeje avuga ko inzego z’umutekano zamaze kubata muri yombi kandi ko ngo nibibahama bazahanwa bikomeye.

Mutuyeyezu Oswald uzwi nka Oswakim nawe ukora mu biganiro kuri Radio TV 10, akaba anakunda gukoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter, yabajije RIB niba koko yataye muri yombi uyu mukinnyi umaze iminsi ahagaze neza muri Rayon Sports, RIB imusubiza ko ayo makuru ari impamo, ko Olivier yatawe muri yombi.

Ubu butumwa bwa RIB bwagiraga buti: “Mwiriwe neza @oswaki, ni byo koko Kwizera Olivier yafunzwe, akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge. Murakoze”.

Kwizera Oliver umenyerewe mu mupira w’amaguru mu Rwanda, amaze iminsi azwiho gukina ntasoze imikino kubera amakarita atukura. Ibi bikaba byaratewe n’uko mu mikino mpuzamahanga aheruka gukina, ibiri yose yikurikiranya yahawemo ikarita itukura, azize gukinira nabi ba rutahizamu b’amakipe babaga bahanganye.

Related posts

Rubavu: Abaturage bashatse kwica umushoferi w’ikamyo wagonze umunyonzi yabona adapfuye akagaruka kumuhorahoza.

N. FLAVIEN

Uganda: Ibirori bibanziriza isabukuru ya Lt Gen Muhoozi byitabiriwe ku bwinshi [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

M23 yafashe Kitshanga yemeza ko itarongera kuwurekura nk’uko byagiye bigenda.

N. FLAVIEN

4 comments

Habumugisha Willy Jackson June 4, 2021 at 10:38 PM

Buriya ziriya Penality yatezaga zaterwaga nuko yabaga yifatiye umwotsi.

Reply
Olivier June 5, 2021 at 7:01 AM

Tipe agatabi niko kamuhaga imbaraga burya?

Reply
Mabe June 5, 2021 at 9:06 AM

Sha nta gitangaje kirimo kuko uko agaragara ndetse n’ibikorwa bye yaba mu kibuga no hanze bigaragazako afunzwe n’agatabi k’abakuru (kuguguna umugongo w’ingona )
Ibi ariko ni Rusange ku bakinnyi cga se ahitwa aba stars bo muri Africa y’abirabura. Ni ukubera ubukene bugenda bukagera no mu misokoro hose

Reply
J Claude Irakiza June 5, 2021 at 10:37 AM

Ariko x aba @Star Bose bo mu rwanda bagiye gutungwa n’ako ku mugongo w’ingona !!

Ibi sibyo ahubwo bisubireho.

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777