Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

BK national basketball league: Gahunda ya Pre-season yamenyekanye

Amakipe 12 y’abagabo n’atanu y’abagore niyo azitabira irushwanwa rito ribanziriza shampiyona, ishyirahamwe ry’umukino wa Basektball mu Rwanda rikaba ryatangaje gahunda y’irushanwa rizakinirwa ku bibuga 3 habura iminsi ibarirwa ku ntoki.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Mata 2021, nibwo ishyirahamwe ry’umukino wa Basektball mu Rwanda ryatangaje gahunda y’irushanwa rito ritegura shampiyona ya Basketball (Pre-season). Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 12 y’abagabo ndetse n’amakipe 5 y’abagore, biteganyijwe ko rizaba mu gihe cy’iminsi 4 gusa hakamenyekana ba nyiri amarushanwa mu byiciro byombi.

Umukino ufungura irushanwa uzatangariga kuwa 4 tariki ya 22 Mata 2021 i saa cyenda ku kibuga cya Kigali Arena, mu gihe umukino wa nyuma uzaba ku cyumweru tariki ya 28 Mata 2021.

Patriots BBC iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona

Mu cyiciro cy’abagabo, amakipe yashyizwe mu matsinda 4, buri tsinda rikaba rigizwe n’amakipe 3. Ikipe izasohoka mu itsinda ari iya mbere niyo izabona itike yo kwerekeza mu cyiciro cya ½ cy’irangiza aho amakipe azahuzwa hakurikijwe amatsinda yavuyemo. Mu cyiciro cy’abagore, amakipe yose uko ari 5 azanyuranamo bityo haboneke uko amakipe akurikirana hakurikijwe amanota y’imikino yose bakinye.

Mu bagabo, amakipe 3 yabonetse mu makipe 8 yambere umwaka ushize yisanze mu istinda D umuntu yakwita itsinda ry’urupfu. Ayo ni IPRC Kigali, UGB ndetse na IPRC Musanze. Irindi tsinda rikomeye ni itsinda C ririmo REG BBC, IPRC HUYE ndetse na UR-CMHS.

Itsinda A riyobowe na APR BBC ririmo kandi amakipe nka Tigers ndetse na UR Huye, mu gihe itsinda  B rikuriwe na Patriots iri kumwe na 30 Plus ndetse na Shooting for Stars zose zo mu mujyi wa Kigali.

Ikipe izegukana iri rushanwa muri buri cyiciro ikazahembwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Rwf), iya 2 ikazahembwa ibihumbi Magana inane (800,000 Rwf), mu gihe iya gatatu izahembwa angana n’ibihumbi Magana atanu (500,000 Rwf).

Related posts

Ingabo z’u Burundi mu myiteguro ihambaye yo kwigarurira Bukavu.

N. FLAVIEN

RIB yahakanye iby’akarengane kavuzwe kuri rwiyemezamirimo wa Mastercard muri I&M Bank Rwanda.

KALISA

Burundi: Umuhanzikazi Muhimbare wahisemo izihimbaza Imana yagarutse ku ndirimbo ye nshya na Filime akina.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777