Abasirikare kabuhariwe ba MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 bashoboye kongeye kwinjira mu gace k’ingenzi ka Point-Zéro gaherereye mu misozi miremire ya Fizi, nyuma yo kukirukanamo ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bari barakoze ibishoboka ngo badatakaza aka gace.
Agace k’ingirakamaro ka Point-Zéro kafashwe saa munani n’iminota 35 z’igicuku kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Nyakanga 2026, nyuma ya Operasiyo kabuhariwe yakozwe n’abakomando ba Twirwaneho ifatanyije na AFC/M23.
Colonel Fidèle Rugabo ukunze kuvugira ingabo za MRDP-Twirwaneho, mu butumwa yanditse ku rubuga rwa X, yagaragaje ibyishimo bidasanzwe, agaragaza ko amateka yanditswe kandi ko Imana ikwiye amashimwe ibihe byose.
Yagize ati: “Amateka yongeye kwisubiramo. Point zéro, Baruta, Kalonge, Bicumbi na Rubemba zose zirafashwe muri aya masaha y’igicuku (02:35 am. Adui arahonongeye mu mutambara. Imana ishyirwe hejuru na MRDP/M23. Tuzarutsindana ishema.”
Rugabo yunzemo ko ihuriro ry’ingabo zirimo iza Leta ya Congo Kinshasa (FARDC), iz’u Burundi (FDNB), FDLR na Wazalendo nyuma yo kwirukanwa muri biriya bice zatataniye mu byerekezo birindwi.
Rugabo kandi yahise aca amarenga ko ingabo za Twirwaneho na AFC/M23 zigomba gukomereza urugamba mu mujyi wa Baraka n’agace ka Fizi Centre.
Aka gace k’ingenzi ka Point-Zéro kari kamaze amezi ane kagenzurwa n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa.
Kuki agace ka Point-Zéro gashakwa na buri ruhande?
Aka gace gaherereye mu gice cy’imisozi miremire yo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, gasanzwe ari amasangano y’uduce twa Minembwe, ndetse n’uduce twa Mikenke, Kipupu, Miki na Mwenga.
Mu bijyanye n’urugamba rwa gisirikare, Point-Zéro inasanzwe izwi nka Kilometre Zéro ifatwa nk’ingenzi cyane kuko uyirimo aba anafite ubushobozi bwo kugenzura ingendo zose z’imodoka zijya mu Minembwe no muri Itombwe.
Abazi ibya gisirikare kandi bemeza ko ugenzura Point-Zéro ashobora kugera byoroshye ku midugudu yo mu misozi iringaniye yo mu Burasirazuba bwa Minembwe, by’umwihariko mu duce turimo Kwa Mulima”, Lusuku, Kanguli na Nakiele dutuwe ahanini n’abanye-Congo bo mu bwoko bw’Ababembe.
Indi mpamvu ikomeye ni uko Point-Zéro ari yo rufunguzo rw’inzira yerekeza mu mujyi wa Baraka, akaba ari na ko gace kariho iminara ya sosiyete y’itumanaho ya Vodacom, ari yo yonyine itanga umuyoboro ku misozi miremire (kuva mu Bijombo kugera mu Rugezi, no kuva mu Mikenke kugera i Miki).

