Amizero
Amakuru Amakuru mashya Ubukungu

U Rwanda na Kenya byasinyanye amasezerano yo koroshya itumizwa ry’ibikomoka kuri peteroli

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Kenya kuri uyu wa Mbere tariki 29 Kamena 2026 zashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane (MoU) agamije koroshya itumizwa mu Rwanda ry’ibikomoka kuri peteroli byatunganyijwe (refined petroleum products) binyuze mu muhora wa ruguru.

Aya masezerano azafasha u Rwanda kujya rutumiza ibikomoka kuri peteroli byinshi (bulk petroleum products) rwifashishije ibikorwa remezo bya Kenya birimo icyambu, imiyoboro itwara peteroli n’ibigega bibikwamo mbere yo kubigeza ku isoko ry’u Rwanda.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gusinya aya masezerano, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi Kajangwe, yavuze ko aya masezerano adahagarariye gusa isinywa ry’inyandiko z’amategeko, ahubwo agaragaza icyerekezo rusange ibihugu byombi bihuriyeho ndetse akanashimangira ubufatanye bumaze igihe hagati y’u Rwanda na Kenya.

Minisitiri Kajangwe yanibukije ko Umuhora wa ruguru umaze igihe ari umuyoboro w’ingenzi uhuza ubukungu bw’ibihugu byo mu karere, ufasha mu bucuruzi no gutwara ibicuruzwa.

Yasobanuye ko gukoresha neza ibikorwa remezo bya Kenya, birimo icyambu n’imiyoboro itwara peteroli, bizagira uruhare mu gushimangira uruhererekane rw’ibikorwa by’ubukungu mu karere, kongera ubushobozi bwo guhangana n’ihungabana mu itangwa ry’ibikomoka kuri peteroli no guteza imbere umutekano mu rwego rw’ingufu.

Yagize ati: “Mu gukoresha neza ibikorwa remezo bya Kenya birimo icyambu n’imiyoboro itwara peteroli, turimo gushimangira uruhererekane rw’agaciro rw’akarere, kongera ubushobozi bwo guhangana n’ihungabana mu itangwa ry’ibikomoka kuri peteroli, guteza imbere umutekano mu rwego rw’ingufu, no gushyigikira intego rusange zo kwimakaza ukwihuza k’ubukungu bw’akarere.”

Aya masezerano aje mu gihe u Rwanda rukomeje gushaka inzira zitandukanye zo kurushaho koroshya itumizwa ry’ibikomoka kuri peteroli no kugabanya ibibazo bishobora guterwa n’ihungabana ry’inzira z’ubwikorezi, binyuze mu gukomeza kwagura ubufatanye n’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Related posts

Covid-19: Akarere ka Rubavu kashyizwe muri Guma mu Karere.

N. FLAVIEN

M23 yatangiye kwica ba bacanshuro b’Abarusiya baje gufasha FARDC.

N. FLAVIEN

Karongi: Akarere kiyemeje kugira uruhare mu gusana amashuri yangijwe n’imvura ari nako bashakira hamwe umuti urambye.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777