Amizero
Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

FARDC n’abambari bayo bongeye gusatira uduce twa Rubaya na Ngungu

Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byegamiye ku ruhande rwa Kinshasa aremeza ko ihuriro ry’ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC n’imitwe y’inyeshyamba bafatanya ya “Wazalendo”, FDLR, abarundi n’abacanshuro b’abazungu bongeye kugarukana imbaraga muri Teritwari ya Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ngo mu masaha ashize, iri huriro ririmo gusatira umudugudu w’ingenzi wa Ngungu n’umujyi wa Rubaya ukungahaye ku mabuye y’agaciro nyuma y’imirwano ikomeye na AFC/M23 yatangiye ku wa Gatanu tariki 26 Kamena 2026.

Radio Okapi y’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri DR Congo (MONUSCO), yatangaje ko amakuru menshi ava muri ako gace yemeza ko ibintu byakomeje kuba bibi kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Kamena 2026. Amasasu y’intwaro ziremereye n’izoroheje yumvikanaga mu gace ka Kabingu, gaherereye kuri axe ya Ngungu muri Sheferi ya Bahunde. Urusaku rwa za bombe rwumvikanye mu masaha ya mbere y’umunsi, bigaragaza ko hari imirwano ikomeje cyangwa hari ibirindiro birimo kurwanirwa.

Nk’uko amakuru ava aho akomeza abitangaza, imirwano yatangiye mu gitondo cya kare cyo kuwa Gatanu ubwo abarwanyi ba Wazalendo, bashyigikiwe na FARDC, bagabaga ibitero icyarimwe mu duce twinshi twa Teritwari ya Masisi. Igitero ndetse ngo cyageze no mu duce tumwe na tumwe two muri teritwari byegeranye ya Kalehe iherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Nyuma y’iminsi ibiri y’imirwano ikaze, bivugwa ko ihuriro ryashoboye kwigarurira ibice byinshi bifatwa nk’ingenzi. Muri byo harimo agace ka Kasake, gaherereye hafi ya Ngungu na Rubaya, ndetse n’udusozi twa Runigi na Kanyarubere muri Gurupoma ya Kibabi. Ngo utu duce dutanga amahirwe menshi yo kwegera imbere mu mijyi rwagati.

Usibye Ngungu na Rubaya, utundi duce dukomeje kotswa igitutu. Uduce tuvugwa cyane cyane ni Kasenyi, Luke, no mu nkengero zaho mu Murenge wa Osso-Banyungu, aho kuba hari impande zihanganye zombi bikomeje gutera impungenge zikomeye mu baturage baho.

Byongeye kandi, ku wa Gatanu havuzwe imirwano mu gace ka Mindjendje (Teritwari ya Walikale) na Bibwe (Gurupoma ya Bashali Mokoto, no muri Masisi).

Mu kwezi gushize n’ubundi imirwano hagati ya FARDC na AFC/M23 yari irimo kuvugwa mu bice byegereye aka gace ka Rubaya gakungahaye ku mabuye y’agaciro, mbere y’uko izi ngabo zirwanira ubutegetsi zongera gusubizwa inyuma nyuma y’imirwano ikaze. (Bwiza)

Related posts

“Musanze FC ntimuyitere amabuye kuko na ba Mbappé bijya byanga”: Meya Claudien.

N. FLAVIEN

CP John Bosco Kabera wari umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yasimbuwe na ACP Rutikanga.

N. FLAVIEN

Byinshi utari uzi ku ishyamba rya Gishwati ryahogoje amahanga kubera imiterere karemano.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777