Perezida Paul Kagame yavuze kuri bamwe mu bahoze mu nzego zikomeye z’igihugu, barimo Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya na Théogène Rudasingwa, avuga ko bari mu bantu bigeze kwibona cyangwa bakabonwamo n’abari hanze nk’abashobora kuba ba Perezida, ariko bagambiriye ikibi.
Yabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urugamba rwo kuyihagarika, yabereye muri Intare Arena, yitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, abanyamuryango ba Unity Club n’abandi bayobozi.
Perezida Kagame yavuze ko mu mateka yo kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, habayeho abantu bamwe bari mu buyobozi cyangwa hafi yabwo, bagiye bahinduka ibikoresho by’abatifuriza ineza u Rwanda.
Yagize ati “Hari abari hano, abaminisitiri birirwaga babwirwa n’abantu bo hanze b’ibikoresho, bakaza bakabwira umuntu bati ‘‘Ariko wowe buriya ntiwaba perezida?’’ akabwira abantu batanu, icumi ngo ‘‘Ntibaba ba perezida’’, ntabwo baba ba perezida umunsi umwe bose icyarimwe.”
Perezida Kagame yavuze ko icyo cyifuzo cyo kwibona mu buyobozi atari icyaha ubwacyo, kuko buri muntu ashobora kugira inzozi cyangwa icyizere cyo kugera ku rwego runaka.
Gusa yavuze ko ikibazo kivuka iyo umuntu abitangiye mu nzira mbi, zishingiye ku mugambi wo gusenya cyangwa kugambanira igihugu.
Ati “Abo bose mureba bamwe baba hanze, abitwa ba Kayumba, abapfuye ba Karegeya, abitwa ba Rudasingwa, harimo n’abandi benshi. Bari abacuruzi, abacuruzi na bo bamwe tubonamo ba perezida ntacyo bitwaye. Nta n’icyo bitwaye, ariko bakanibonamo abazategeka ba perezida. Murumva icyo nshaka kuvuga?”
Kayumba Nyamwasa yahoze ari umwe mu basirikare bakomeye mu Rwanda. Yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, aba n’umuyobozi mu nzego z’ubutasi, nyuma agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde.
Mu 2010 yatorotse ubutabera bwari buri kumurikiranaho ibyaha bitandukanye ahungira muri Afurika y’Epfo, ahageze ashinga umutwe w’iterabwoba wa RNC.
Patrick Karegeya wabaye mu nzego z’ubutasi z’igisirikare cy’u Rwanda, yahunze avuye muri Gereza, aho yari amaze umwaka akurikiranyweho ibyaha byo gusuzugura abamukuriye mu gisirikare. Ari mu bashinze RNC, apfa mu 2013.
Théogène Rudasingwa we yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aba n’Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika. Na we yahunze amaze iminsi abazwa uburyo yanyereje amafaranga mu iyubakwa rya Hotel Intercontinental [Serena y’ubu] ndetse imitungo ye imwe n’imwe ayandika ku bandi, arabibazwa bigeza n’aho afungwa, asohotse muri gereza ahita ava mu gihugu. Nawe ari mu bashinze RNC.
Perezida Kagame yagaragaje ko ikibazo cyari kirenze kuba umuntu yakwibona mu mwanya w’ubuyobozi. Yavuze ko habayeho n’abacuruzi cyangwa abandi bantu bifuzaga gukoresha ubutegetsi, bashaka ko perezida aba umuntu bashobora gutegeka, bakamubwira uwo bashaka ko aba minisitiri cyangwa meya.
Yagize ati “Nkaba ndi aha ndi perezida, ariko nkoreshwa n’umucuruzi. Akaza mu gitondo akakubwira ngo ‘Urabizi, uyu ntabwo nkimushaka ko aba meya, ntabwo nkimushaka ko aba minisitiri hari abandi mfite’’, nkabazana nkabaguha perezida akabemeza. Byabayeho murabizi, ariko ntabwo byabayeho muri uru Rwanda rushya, ntabwo byakunda. Ntabwo byashoboka, ntabwo byakunda.”
Yagaragaje ko mu Rwanda rw’uyu munsi, ubuyobozi butagomba kuba igikoresho cy’umuntu ku giti cye, umucuruzi, itsinda cyangwa abantu bavuye hanze bafite imigambi yihariye. Ku bwe, uwifuza kuyobora agomba kubikora mu buryo buboneye, bushingiye ku nyungu z’igihugu, aho kuba inzira yo kwigarurira igihugu.
Yavuze ko kimwe mu byiza Unity Club yakoze ari ugufasha abantu kurekura imyumvire mibi, icyabakomezaga mu mateka mabi, n’ibyabateraga kuguma mu nzira ishobora gusubiza igihugu inyuma.
Ati “Rero Unity Club ikintu yadukoreye cyiza nshaka gukomeza kubakiraho, abantu guhambuka ukaba umuntu ukarekura icyakubayemo, icyakugenzemo, icyakurayemo kiganisha mu mateka mabi, umuntu akagiheba kikamuvamo. Kikamuvamo, biramufasha, bifasha n’abandi. Bifasha uwahambutse, ni nko kwicuza.” (Igihe)


