Perezida wa Ibuka mu karere ka Karongi, bwana Ngarambe Védaste yavuze ko atabona uko yita abicanyi barimbuye imiryango yabo mu cyahoze ari Kibuye, akemeza ko bazapfana igihemu kuko bahemukiye Imana bagahemukira n’Igihugu bityo bakaba bagakwiye kuba bafite n’ikimenyetso kibaranga kubera ubugome ndengakamere bicanye Abatutsi bagambiriye kubamaraho ariko Imana igakinga ukuboko, ingabo za RPA zigasanga hari abagihumeka zikabarokora.
Ibi bwana Ngarambe Védaste yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2026 mu gikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye mu karere ka Karongi, aho yavuze ko kubanenga gusa bidahagije ahubwo bakabaye bambikwa n’imikufe ku maboko ku buryo aho bageze hose tubamenya.
Yagize ati: “Abicanyi batwishe nabi cyane barimbura imiryango yacu izima burundu. Ntabwo twakabaye tunarebana nabo mu maso kuko baratubabaje cyane. Bahemukiye Imana bahemukira n’Igihugu, ubu bakabaye bambikwa n’imikufe ku maboko gusa Leta yacu igira imbabazi kandi igendera ku mategeko, ubu duhura nabo tukaganira.”
Karenzi Jean Bosco uvuka mu murenge wa Gitesi, wigaga mu ishuri rya Nyamishaba ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga, yasobanuye uko Abatutsi bishwe, bamwe bajugunywa mu kiyaga cya Kivu. Yavuze ko yarokotse wenyine mu muryango w’abana icyenda. Mu buhamya bwarijije benshi yavuze uretse mu nzu yabo, ngo no mu muryango wo kwa se ndetse no kwa nyina bose barishwe, akaba ari we wenyine uriho muri iyo miryango yombi.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, madame Ntakirutimana Julienne yavuze ko muri aka hari imiryango myinshi yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ko abicanyi babonye igihe kinini cyo kwica kubera ikibaba bakingiwe n’ingabo z’amahanga zari mu cyahoze ari Kibuye. Yashimye Leta nziza y’u Rwanda yagennye ko kwibuka imiryango yazimye byajya bibera mu turere.
Yagize ati: “Mu gihe nk’iki ntabwo biba byoroshye kuko abicanyi bo ku Kibuye bari bafite ubugome bukabije. Nanjye ubwanjye hari uko njya nirinda kubivuga ariko hari amazina basomye mu miryango yazimye numva ni aho nkomoka. Barabamaze ariko njye nararokotse kandi ubu narashibutse, ntitwazimye.”
Akarere ka Karongi ni ko kaza ku mwanya wa mbere mu gihugu mu kugira imiryango myinshi yazimye, kakaba kamaze kubarura nibura 2.839. Gakurikirwa n’aka Nyamagabe ko mu ntara y’Amajyepfo gafite imiryango 1.535, mu gihe akaza ku mwanya wa gatatu ari aka Ruhango kabarurwamo imiryango 1.136 yazimye burundu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urebye neza usanga utu turere twegeranye n’ubwo turi mu ntara zitandukanye, tukaba kandi dufite amateka duhuriyeho nko kuba ari tumwe mu turere twari dutuwe n’abatutsi benshi, ikindi abicanyi bakaba baratijwe umurindi na Zone Turquoise yari muri Perefegitura za Kibuye, Gikongoro na Cyangugu nk’uko byagarutsweho mu kiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi cyatanzwe.













1 comment
Barahemutse pe ni abagome bo kababara ariko ikivi basize tuzacyusa. mu mitima yacu abacu barimo nibyo imfura zihora ari imfura !!
Twibuke Twiyubaka!!