Ikigo cya Afurika cyo kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC) cyatangaje ko icyorezo cya Ebola cyadutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) mu ntara ya Ituri mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Africa CDC yatangaje ko abantu bagera kuri 246 banduye Ebola naho abandi 80 ikaba yarabishe, biganje mu mijyi ya Mongwalu na Rwampara.
Ku wa gatanu, abategetsi bo muri Uganda bemeje ko umuntu umwe yinjiranye Ebola muri icyo gihugu ayikuye muri DRC, minisiteri y’ubuzima ya Uganda ivuga ko umugabo w’imyaka 59 wapfuye ku wa kane bayimusanzemo.
Ebola yavumbuwe mu 1976 muri Zaïre, ari yo DRC y’ubu, ndetse byibazwa ko yakwirakwiriye iturutse mu ducurama (uduhungarema mu Kirundi). Iki ni icyorezo cya 17 cy’iyi ndwara yica iterwa na virusi cyadutse muri icyo gihugu.
Ikwirakwira iyo habayeho guhura kw’amatembabuzi yo mu mubiri ndetse binyuze no mu mubiri wakomeretse cyangwa wakatitse, igateza kuva amaraso cyane ndetse n’ingingo z’umubiri zikananirwa gukora.
Ibimenyetso by’ibanze byayo birimo nko guhinda umuriro, kubabara imitsi, kugira umunaniro, kuribwa umutwe no kubabara mu muhogo, ndetse bikurikirwa no kuruka, gucibwamo (guhitwa), gusesa ibiheri no kuva amaraso.
Nta muti wemejwe wa Ebola uraboneka. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rivuga ko muri rusange Ebola yica ku kigero cya 50%.
Ibizamini by’ibanze byakorewe mu kigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi ku buvuzi n’ibinyabuzima cya DRC cyitwa ‘Institut National de Recherche Biomédicale’ (INRB), kiri mu murwa mukuru Kinshasa, byagaragaje iyo virusi mu bipimo 13 muri 20 byasesenguwe, nyuma y’ibiganiro na minisiteri y’ubuzima ya DRC n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima.
Ibizamini birimo no gukorwa kugira ngo hamenyekane ubwoko bw’iyi virusi.
Africa CDC yavuze ko mu bantu 80 bapfuye, bane batangajwe mu bantu bemejwe mu bizamini byo muri laboratwari (laboratoire).
Abandi bantu b’inyongera bacyekwaho kwandura iyo ndwara na bo batangajwe mu murwa mukuru Bunia w’intara ya Ituri, mu gihe icyemezo cyo muri laboratwari kikirindiriwe.
Africa CDC yavuze ko ihangayikishijwe n’ibyago biri hejuru byuko habaho irindi kwirakwira ry’ubwandu kubera imiterere y’umujyi ya Rwampara na Bunia, ndetse n’ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Mongwalu.
Dr Jean Kaseya, kavukire wa DRC uyobora Africa CDC, yongeyeho ko “urujya n’uruza rwinshi rw’abaturage” hagati y’uturere twagaragayemo iyi ndwara n’ibihugu bihana imbibi na DRC, na rwo rusobanuye ko ari ingenzi cyane ko ibihugu byo mu karere bihuza ibikorwa.
Abatuye ahagaragaye iyo ndwara n’abatuye mu turere turi mu byago byinshi byo kugerwamo n’iyo ndwara, bagiriwe inama yo gukurikiza inama z’ubuzima zitangwa n’abategetsi mu by’ubuzima bo ku rwego rw’igihugu.
Leta ya DRC yatangaje ku mugaragaro ko icyo cyorezo cyadutse mu gihugu.
Itangazo rya leta ryo ku wa gatanu ryavuze ko yari igiye gutumiza inama ihuriweho na Uganda na Sudani y’Epfo, bihana imbibi na DRC, n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga kugira ngo bigire hamwe uburyo bwo guhangana n’iyi ndwara no kugenzura urujya n’uruza rw’abantu rwambukiranya imipaka.
Kuva mu mwaka wa 2021, Ituri itegetswe n’igisirikare, cyasimbuye ubutegetsi bwa gisivile, mu muhate wo guhashya imitwe yitwaje intwaro ibarirwa muri za mirongo imaze imyaka myinshi ikorera muri ako karere. Iyo mitwe irimo n’umutwe wa ADF (Allied Democratic Forces) ufitanye isano n’umutwe wiyita Leta ya Kisilamu (IS).
Ku wa gatanu, ikigo cy’ubuzima cya Uganda cyemeje ko hagaragaye umuntu winjiranye Ebola mu gihugu, nkuko bikubiye mu ibaruwa yatangajwe n’igitangazamakuru NBS Television cyo muri Uganda.
Iyo baruwa ivuga ko Umunye-Congo (DRC) w’umugabo w’imyaka 59 yari yajyanwe mu bitaro i Kampala ku wa mbere, apfa ku wa kane mu cyumba cy’ibitaro kivurirwamo indembe.
Abategetsi bo muri Uganda ntibarabona umuntu wayanduye w’imbere mu gihugu.
Abantu bagera ku 15,000 bamaze kwicwa n’iyi virusi mu bihugu binyuranye byo muri Afurika mu myaka 50 ishize.
Icyorezo cya Ebola cya mbere cyishe abantu benshi cyane muri DRC ni icyabaye hagati y’umwaka wa 2018 n’uwa 2020, cyishe abantu hafi 2,300.
Mu mwaka ushize, abantu 45 barapfuye nyuma yuko icyorezo cya Ebola cyadutse mu karere kitaruye ka Bulape mu ntara ya Kasaï iri rwagati mu gihugu.

