Kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2026, guhera saa moya za mu gitondo kugeza muri aya masaha y’umugoroba, ingabo zirwana ku butegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero bikaze byibasiye uduce dutuwe cyane twa Kalingi, Bidegu, ndetse n’ahahakikije, bakoresheje ingabo zirwanira ku butaka, imbunda nini, na drones za kamikaze zo mu bwoko bwa KT-6.
Nk’uko byatangajwe na Lawrence Kanyuka ushinzwe itumanaho muri AFC/M23 ku rukuta rwa X, ngo ibi bitero simusiga byibasiye abaturage b’abasivili, bihitana ubuzima bwa benshi, abaturage kandi bahunga ku bwinshi, bisenya inzu n’ibindi bintu, bikaba byanateye ubwoba bukabije mu baturage b’inzirakarengane bakomeje kugabwaho ibitero na Tshissekedi.
Ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kwigiriza nkana ku baturage bo mu Minembwe bushimangira politiki yabwo yo gushoza intambara ari ko burenga buri gihe ku masezerano buba bwasinye, bityo bukaba bukomeje kurenga ku gahenge kumvikanyweho. Guceceka k’Umuryango mpuzamahanga bituma Kinshasa iryoherwa ikarasa ibisasu, ubwicanyi ndetse n’ihohoterwa rikabije rikorerwa abaturage b’abasivili bo mu burasirazuba bwa DR Congo.
FARDC n’abayifasha barimo FDLR, abarundi, Wazalendo n’abandi bacanshuro bagabye ibi bitero mu gihe M23 imaze iminsi iva mu bice byose bya Teritwari ya Uvila, kuri ubu bakaba bafungiye Kamanyola, ibyo bakoze kubera igitutu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kugaba ibitero kwa FARDC ntibitunguranye kuko abakurikiranira hafi iby’iyi ntambara babonaga neza ko M23 nimara kuva mu Kibaya cya Rusizi/Ruzizi, FARDC n’abambari bayo bazayikurikiza amasasu, aha mbere havuzwe hakaba ari mu misozi miremire bashaka uko bakigarurira Minembwe ahatuwe n’abanyamulenge birwanaho binyuze mu mutwe wabo wa Twirwaneho.

