Perezida Donald Trump yageze ku kibuga cy’indege cya Beijing mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Bushinwa rwibazwaho na benshi bikaba biteganyijwe ko azaganira na mugenzi we Xi Jinping.
Trump na Xi, abakuru b’ibihugu bikomeye mu bukungu n’igisirikare kurusha ibindi ku isi, bagiye guhura mu gihe batavuga rumwe ku ngingo zitandukanye zirimo ubucuruzi hagati y’ibihugu byabo n’intambara Amerika yateyemo Iran.
Ku kibuga cy’indege Trump yakiriwe na Visi Perezida Han Zheng, uyu akaba ari na we witabiriye irahira rya Trump umwaka ushize.
Amaze kururuka mu ndege ye ya Air-Force One byagaragaye ko mu bagendanye na we harimo umuhungu we Eric Trump n’umuherwe Elon Musk n’abandi bashoramari bakomeye nka Tim Cook wa Apple.
Mbere, Trump yavuze ko mu rugendo rwe mu Bushinwa “ikintu cya mbere” azasaba mugenzi we Xi ari “ugufungura Ubushinwa kugira ngo aba bantu b’abahanga bakore ubugenge bwabo”.
Hasanzwe hari umwuka mubi hagati y’Ubushinwa na Amerika kubera imisoro y’ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi yazamuwe.


