Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Umutekano

Polisi yataye muri yombi uwagaragaye mu mashusho yiba mudasobwa z’ikigo nderabuzima

Umusore wagaragaye mu mashusho yafashwe na camera zicunga umutekano (CCTV Cameras) ku kigo nderabuzima cya Buyoga mu murenge wa Buyoga Akarere ka Rulindo yiba mudasobwa yatawe muri yombi.

Tariki 12 Mata 2026 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye guhererekanywa no gukwirakwizwa amashusho y’umuntu wambaye imyenda y’umukara winjira mu cyumba cyarimo mudasobwa ebyiri akazitwara.

Izo mudasobwa zibwe mu murenge wa Buyoga Akarere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru mu ijoro ryo ku wa 10 rishyira ku wa 11 Mata 2026.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko uwagaragaye mu mashusho yiba izi mudasobwa, ari umusore w’imyaka 25 wari usanzwe akorera ikigo gikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu karere ka Ngororero, Intara y’Iburengerazuba ari na ho yafatiwe.

Ati: “Uwafashwe asanzwe akorera muri kimwe mu bigo bicukura amabuye y’agaciro mu ntara y’Iburengerazuba ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngororero kugira ngo akurikiranwe.”

SP Twajamahoro yaburiye buri wese wishora mu byaha ko ntaho afite ho guhungira muri iki gihugu kuko aho azaba ari hose, azafatwa kandi ashyikirizwe ubutabera

Ati: “Turaburira abantu bose bafite umugambi wo kwiba cyangwa kwangiza ibikorwaremezo bifitiye inyungu rusange Abanyarwanda ko babicikaho, kuko Polisi iri maso kandi n’abazajya babifatirwamo bazajya babihanirwa”.

Itegeko rigena ko umuntu wese wiba ikintu cy’undi agamije kugitwara cyangwa kukigira icye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo gishobora kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga agenwa n’urukiko, bitewe n’agaciro k’icyibwe n’uburyo icyaha cyakozwemo.

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi uwo bivugwa ko yagaragaye mu mashusho yiba mudasobwa

Related posts

Korali Bethlehem mu myiteguro ikomeye y’ivugabutumwa ryambukiranya Intara.

N. FLAVIEN

Buri ruhande ruraharanira kugaragaza imirwanire mishya mu ntambara ihuje Ukraine n’u Burusiya

N. FLAVIEN

Rayon Sports yongeye kwandagazwa abafana bayo bayivugiriza induru

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777