Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Kwibuka Politike

Menya bimwe mu byaranze tariki ya 6 Mata 1994

Tariki 06 Mata 1994, ku masaha y’umugoroba ni bwo indege y’uwari Perezida w’u Rwanda, Général Major Juvénal Habyarimana yarashwe ageze hafi y’ikibuga cy’indege cya Kigali, apfana na Sipiriyani Ntaryamira wayoboraga u Burundi bari bavanye i Arusha muri Tanzania.

Nyuma y’ihanurwa ry’iyo ndege (Falcon 50) yari itwaye Perezida Habyarimana Juvénal na Perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira mu ijoro rya tariki 06 rishyira iya 07 Mata 1994, Interahamwe n’abasirikare bo mu mutwe warindaga Perezida Habyarimana batangiye gushyiraho za bariyeri mu duce twinshi tw’Umujyi wa Kigali no kwica Abatutsi.

Abatutsi ba mbere Interahamwe n’abasirikare bashatse kujya kwica, ni abari bahungiye muri Sitade Amahoro i Remera, ahafatwaga nk’ahantu harinzwe kubera ko hari hakambitse Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, MINUAR.

Uwo mugambi waje kuburizwamo n’imirwano hagati y’Ingabo za FPR Inkotanyi n’abasirikare barindaga umukuru w’Igihugu nk’uko igitabo cya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu cyitwa ‘Itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda’, kibigaragaza.

Kuri iyo tariki kandi ni bwo abisabwe na Agatha Kanziga, Major Aloys Ntabakuze wayoboraga umutwe w’aba Para-commando wabaga mu kigo cya gisirikare cya Kanombe, yategetse abasirikare yayoboraga gutangira kwica Abatutsi n’abataravugaga rumwe n’ubutegetsi batuye hafi y’ikigo cya gisirikare cya Kanombe, ahitwa mu Kajagari.

Ni na bwo Abatutsi bagera kuri 17 biganjemo abapadiri n’ababikira biciwe mu Kigo cy’Aba-jésuites cya Centre Christus i Remera bikozwe n’abasirikare ba Leta barimo abarindaga umukuru w’igihugu. Byose byakorwaga hakoreshejwe intonde z’abagomba kwicwa, bigaragaza ko byari byarateguwe mbere.

Muri uwo mugoroba wo ku wa 06 Mata kandi mu duce nka Kacyiru na Kimihurura, Interahamwe zahise zishinga za bariyeri zitangira kwica Abatutsi. Ni na ko kandi ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu gihugu, Abatutsi batangira kwicwa dore ko Leta yari yabujije abaturage bose guhunga.

Related posts

Nyuma y’umunsi abaturage ba Bukavu biyobora, M23 yamaze kwinjira muri uyu murwa mukuru wa Kivu y’Epfo.

N. FLAVIEN

Zambia: Hakainde Hichilema yatsinze Edgar Lungu mu matora y’umukuru w’igihugu

N. FLAVIEN

M23 yarashe Gen Chico Tshitambwe wari wigambye kuyirandurana n’abayitera inkunga.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777