Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Trending News Uburezi

Hagiye gutangizwa uburyo bushya bwo kwigisha abana bari barataye ishuri

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko igiye gutangiza uburyo bushya bwo kwigisha abana bamaze gihe barataye ishuri muri gahunda yihariye kuko gutangirira mu mwaka bari bagezemo kandi bamwe barakuze cyane bibagora.

Byagarutsweho n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe uburezi, Irere Claudette, mu kiganiro yagiranye na RBA aho yatangaje ko ubu buryo bushya buzatangirana n’umwaka utaha w’amashuri muri Nzeri uyu 2026.

Ni nyuma y’uko bakoze isesengura bagasanga gusubiza abana mu ishuri ari kimwe ariko no kugira ngo barigumemo ari ikindi.

Yavuze ko mu rugendo rwo kuribasubizamo hari intambwe ikomeye bamaze gutera kuko basigaye babamenya bose.

Ati “Kuba tubazi bose ubu ni umukoro wa mbere ukomeye kuko mbere twamenyaga abataye ishuri bitinze. Iyo wabamenye ubu kubagarura biroroha ariko iyo bageze mu ishuri ikibazo gikomeye ni ukubagumana. Twabonye ko umwana uta ishuri akenshi aba yarasibye kenshi akageraho akarita.”

Irere yagaragaje ko ikindi babonye ari uko mu bana bataye ishuri bagaruriwemo basanze harimo umubare munini w’abamaze imyaka myinshi ku buryo gusubira mu myaka barimo biba ikibazo.

Yasobanuye kandi ko ari yo mpamvu hagiye gukorwa uburyo bwihariye bwo kwigisha abo bana kugira ngo badasigara cyangwa bakongera kuva mu ishuri bitewe no kwanga kwigana na barumuna babo.

Yongeyeho ko muri uwo mujyo wo kwigisha mu buryo ntawe usigaye ari yo mpamvu abana biga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza basigaye bagabanywamo ibice bimwe bakiga mu gitondo abandi nimugoroba kugira ngo babe bake mu ishuri.

Imibare yo mu myaka ibiri ishize igaragaza ko mu gihugu hose habarurwa abana bataye ishuri barenga ibihumbi 189 muri bo abarenga ibihumbi 71 bakaba bamaze kurigarurwamo mu myaka ibiri.

Related posts

Joseph Kabila wasimbuwe na Tshisekedi ku butegetsi yageze mu birindiro bya M23 i Goma.

N. FLAVIEN

Daniel Afriyie Barnieh yahesheje Ghana kwegukana igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20

N. FLAVIEN

Mu kwezi kumwe Chriss Eazy apfushije umubyeyi we na Nyirakuru.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777