Igitero cya misile cyagabwe n’Uburusiya ku mujyi wa Dnipro mu burasirazuba bwa Ukraine cyahitanye abantu bane, abandi 40 barakomereka, nk’uko byemejwe n’inzego z’ubutegetsi.
Amakuru ataremezwa avuga ko hifashishijwe misile ya ballistic muri icyo gitero cyabaye mu gitondo cyo ku wa Mbere.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye iturika rikomeye hafi y’umuhanda munini, naho itangazamakuru ryo mu gace rivuga ko inyubako y’ibiro, imodoka ndetse n’amaduka byahangirikiye cyane.
Dnipro, iherereye hafi ya kilometero 100 uvuye ku murongo w’intambara, umaze igihe ugaragaraho ibitero by’Uburusiya kuva intambara yatangira mu kwezi kwa Gashyantare 2022.
Iki gitero kibaye umunsi umwe mbere y’uko intumwa idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Witkoff, agirana ibiganiro na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin i Moscow bigamije kurangiza intambara yo muri Ukraine. Witkoff amaze guhura na Putin inshuro nyinshi uyu mwaka, ariko ntaragera i Kyiv.
Ku cyumweru, intumwa za Ukraine zahuriye na Witkoff, Umunyamabanga wa Leta wa Amerika Marco Rubio, n’umukwe wa Donald Trump, Jared Kushner, muri Leta ya Florida.
Perezida Volodymyr Zelensky ku wa Mbere yavuze ko ibyo biganiro byagenze neza, ariko ko hari ibibazo bikomeye bigikenewe gushakirwa umuti, nk’uko na Rubio yabivuze avuga ko inama yari ingirakamaro ariko ko hakiri urugendo rurerure.
Ibi biganiro bibaye nyuma y’icyumweru byiswe “diplomasi yo ku mihanda”, aho intumwa za Ukraine n’iz’Uburusiya zakomeje kugirana ibiganiro ku giti cyazo n’abategetsi ba Amerika hagamijwe gushaka umuti w’amahoro.
Nubwo hari ibyo biganiro, impaka zikomeye ziracyarangwa hagati ya Moscow na Kyiv.
Uburusiya bwanze kuva ku cyifuzo cyabwo cy’uko Ukraine igomba kureka burundu uturere twa Donbas ikigifiteho ubutegetsi, ibintu Kyiv yavuze ko itazigera yemera.
Ikibazo cy’umutekano w’igihe kizaza wa Ukraine na cyo kiracyari ingorabahizi. Ukraine n’abafatanyabikorwa bayo b’i Burayi bifuza ko ihabwa ingwate z’umutekano zirimo no kwemererwa kujya muri NATO, kugira ngo izarindwe ko yongera guterwa.
Ariko Uburusiya burabirwanya bikomeye, ndetse na Donald Trump yavuze ko Ukraine itagomba kwemererwa kujya muri uwo muryango wa gisirikare.
Mu byumweru bishize, impungenge zarushijeho kwiyongera muri Ukraine no mu Burayi ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaba iri kugenda yegera ibitekerezo by’Uburusiya kurusha iby’Ukraine, kandi ko Uburayi bushobora kuba burimo buhezwa ku meza y’ibiganiro.
Zelensky na we yashegeshwe n’igitutu cya politiki imbere mu gihugu bitewe na ruswa ivugwa. Umuyobozi mukuru w’ibiro bye, Andriy Yermak, wanayoboye intumwa za Ukraine mu biganiro by’amahoro, yeguye ku wa Gatanu nyuma y’uko abashinzwe kurwanya ruswa bamukoreye umukwabu mu rugo, nubwo nta cyaha aregwa. Abaminisitiri babiri na bo bahise birukanwa muri guverinoma.
Ku cyumweru, Donald Trump yabwiye abanyamakuru bari kumwe muri indege ya Air Force One ko Ukraine ifite “ibibazo bitoroshye ariko bitoya,” yerekeza kuri iyo ruswa, kandi yongera kugaragaza ko we abona Uburusiya na Ukraine bose bifuza kurangiza intambara.
Kuva Uburusiya buteye Ukraine ku itariki ya 24 Gashyantare 2022, ibihumbi n’ibihumbi by’abasirikare barishwe cyangwa barakomereka, ndetse n’abasivile batabarika barapfa, naho nibura miliyoni zirindwi z’abaturage bahinduka impunzi.
Uyu mubano mubi hagati y’ibihugu byombi byahoze muri Leta Zunze z’Abasoviyeti watangiye mu 2014 ubwo Perezida wa Ukraine washinjwaga kuba inyuma y’Uburusiya yahirikwaga ku butegetsi, Uburusiya bugahita bufata agace ka Crimea no gushyigikira inyeshyamba mu burasirazuba bwa Ukraine.


