Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

FARDC yarashe ikiraro cyari gifatiye runini abaturage ibyita gukumira M23

Amakuru yakomeje gukwirakwizwa ku mbugankoranyambaga yemeza ko Igisirikare cya Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC cyarashe cyifashishije indege n’ibibunda biremereye ikiraro cya Mpety (Mpeti) gisanzwe gifasha abaturage ba Walikale guhahirana.

Bamwe mu bashyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa banditse ko mu gihe inyeshyamba za M23 zari zimaze iminsi mu mirimo yo gusana ikiraro cya Mpety giherereye muri Walikale, FARDC yagisenye, bikaba byanemejwe na Bertrand Bisiimwa usanzwe ari umuyobozi wungirije muri AFC/M23.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa X, Bertrand Bisiimwa yavuze ko ihuriro ry’ingabo za Kinshasa zarashe iki kiraro cyoroherezaga urujya n’uruza rw’abaturage muri kariya gace ka DR Congo, avuga ko gusenya burundu iki kiraro bibangamira cyane urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa muri Teritwari ya Walikale.

Yagize ati: “Kuri iki cyumweru tariki 28 Nzeri 2025 mu gitondo, ingabo zirwanira mu kirere n’imbunda nini z’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye igitero gikomeye zisenya burundu ikiraro cya Mpeti. Gusenya burundu iki kiraro bibangamira cyane urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa muri Walikale.”

Sosiyete sivile yo muri Teritwari ya Walikale n’abayobozi b’inzego z’ibanze bari bamaze iminsi batanga ubutumwa bwo kuburira (alertes) aho bemezaga ko M23 ikomeje kongera imbaraga mu basirikare n’ibikoresho biremereye ikoresha iki kiraro igamije gukomeza ibitero ishaka kwigarurira agace ka Pinga.

Ku wa gatatu, umwe mu bayobozi ba Walikale yagize ati: “Barimo kuvugurura ikiraro cya Mpeti kugira ngo boroherwe no gutwara intwaro ziremereye. Bashyizeho sisiteme icunga ikirere kugira ngo bahangane z’indege z’igisirikare cyacu, FARDC ndetse na drones.”

FARDC iri kwifashisha indege z’intambara za Sukhoi-25 na drones za CH-4 mu kurasa kuri M23 mu bice bitandukanye muri Kivu ya Ruguru ndetse na Kivu y’Amajyepfo/Photo AI.

Related posts

Abarimu bo mu mashuri yigenga bakorana na Koperative Umwalimu SACCO barayishinja ubuhemu.

N. FLAVIEN

Kiyovu Sport yanyagiye Rayon Sport, abafana basaba Komite kwegura[VIDEO]

N. FLAVIEN

Menya ibishobora kukubaho niba ukunda gufunga inkari igihe kirekire.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777