Ikipe ya APR FC itaritwaye neza mu irushanwa ry’Inkera y’Abahizi yateguye, ikaza gusoreza ku mwanya wa nyuma, umutoza wayo Abderrahim Taleb yasabye abakunzi b’iyi kipe imbabazi abizeza kwitwara neza muri CECAFA Kagame Cup.
Ku munsi w’ejo tariki 28 Kanama 2025, nibwo APR FC yamenye ko izakina imikino ya CECAFA Kagame Cup yamaze guhabwa izina rishya rya BETIKA KAGAME CUP kubera umuterankunga, igakinira mu itsinda rya kabiri (B). Iri tsinda yisanzemo ririmo NEC FC, Mlandege na Bumamaru.
Bamwe mu bafana b’iyi kipe itaritwaye neza kuva yatangira imikino itegura umwaka w’imikino 2025-2026 (pre-season), barakariye umutoza, abandi bati: “Haracyari kare.” Gusa uyu mutoza yaje gusaba imbabazi abakunzi b’iyi kipe, mu butumwa bwacishijwe ku rubuga rwa APR FC.
Taleb yagize ati: “Ndisegura ku bafana ba APR FC, kuko tutateguye imikino ya gicuti nk’uko babyifuzaga. Abakinnyi barimo bagerageza uburyo bushya bwo gukina. Mbere bakinaga bugarira, ariko twe twashyize imbaraga mu gukina twotsa igitutu abo duhanganye tubasatarira ku rwego rwo hejuru.”
Ikipe ya APR FC ntizatangira imikino ya shampiyona izatangira ku 12 Nzeri, umukino wayo na Marines uzagirwa ikirarane kubera imikino ya CECAFA KAGAME CUP. Yussuf Mossi, ushinzwe amarushanwa muri CECAFA wari mu muhango wa tombora, yavuze ko iri rushanwa rizafasha amakipe azarikina kwitegura neza imikino ya CAF.
Yussuf Mossi yagize ati: “Iri rushanwa rizafasha amakipe yo mu karere kacu (CECAFA) kwitegura no kwitwara neza mu mikino y’amarushanwa ya CAF azatangira mu kwezi gutaha.” APR FC muri iri rushanwa izaba iteguriramo guhura na Pyramids muri CAF Champions League.